Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3792 articles
Browse latest View live

Ki-moon et Dlamini Zuma nomment un Général Rwandais à la tête du la MINUAD

$
0
0
Ki-moon et Dlamini Zuma nomment un Général Rwandais à la tête du la MINUAD

Le Lt Gén Kamanzi, nouveau commandant de la MINUAD

Le Secrétaire Général de l’ONU, Ban Ki-moon en collaboration avec la Présidente de l’UA, Nkosazana Dlamini Zuma, ont nommé un Général Rwandais à ta tête du commandement de la Mission des Nations Unies au Soudan (MINUAD).

Il s’agit de l’ancien Chef d’état-major des Forces Rwandaises de Défense (RDF, sigle en anglais), le Lt Gén Frank Mushyo Kamanzi qui remplace le Lt Gén Paul Ignace Mella, le Tanzanien qui a terminé sa mission le 31 Décembre à 2015.

Le Lt Gén Frank Mushyo Kamanzi est au siège de la MINUAD pour exercer  ses nouvelles fonctions en tant que commandant.

Selon un communiqué de RDF, le Lt Gén Kamanzi a été reçu par une Parade militaire, des grands officiers de la MINUAD, et des civils.

Ce Général Rwandais qui vient d’occuper cette position devient ainsi le deuxième commandant rwandais de la MINUAD après que le Gén. Patrick Nyamvumba qui est actuellement Chef d’état-major de RDF. Ce dernier a occupé ce poste pendant quatre ans (2009 -2013).

Rappelons que le continent rwandais déployé dans ce pays comprend trois bataillons d’infanterie, des observateurs militaires et le personnel de police à la MINUAD.


Rulindo: Mu cyumweru cyahariwe intwari abaturage Basabwe kutaba ibigwari.

$
0
0

m_4a

Abaturage mu rugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’abanyarwanda

Tariki 22/01/2016 hatangijwe Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’indashyikirwa by’intwari z’uRwanda, ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, ibirori byizihirijwe mu Murenge wa Shyorongi.

m_4b

Abaturage mu rugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’abanyarwanda

Insanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti ‘‘Duharanire ubutwari twubaka ejo hazaza’’. Abayobozi n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa bakoze urugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’Abanyarwanda, rwatangiye saa 12h: 00 kugeza saa 13h00.

Baturutse ku kigo Nderabuzima cya Shyorongi rusorezwa ku biro by’Umurenge wa Shyorongi, aho abaturage baherewe ubutumwa bw’icyumweru cyahariwe ubutwari. Urugendo rwaranzwe n’indirimbo ziranga ubutwari bw’Abanyarwanda rwarimo abasaza, abakecuru, abasore n’inkumi bagenze urugendo n’amaguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yabasabye kuba maso. Yagize ati ‘‘Intwari ni abantu nkamwe, inzira barimo namwe muyirimo, abanyarurindo turabasaba kwitandukanya n’ibigwari, ntimukabe ba ntibindeba, kuko ubutwari buraharanirwa,  nubwo bwahura n’inzitizi ariko ntibugomba gucika”.

Yakomeje agira ati “nta ngo zaremewe kubyara ibigwari, ahubwo ubutwari  bw’Abanyarwanda bubarimo kandi babwonse mu mashereka”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi Sebagabo Nkunzingoma Zazou, yavuze ko muri iki cyumweru abaturage bazajya bakora ibiganiro bijyanye n’ubutwari mu midugudu.

Bakazibanda mu ruhare rw’umuturage mu kwiteza imbere mu bukungu, baharanira kugira imibereho myiza no kwimakaza imiyoborere myiza, kuko aribwo butwari ngo bufite icyo buvuze. Muri uwo Murenge barateganya koroza abatishoboye inka 5 Bakazatanga n’amatungo magufi 15 harimo ihene n’intama.

Ntabyera Yozefu wimyaka 67, yavuze ko kuva kera hahozeho intwari n’ibigwari . Yagize ati ‘‘Intwari ntiyiganda itabara vuba, ijya inama n’izindi ikarangwa no gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda’’.

Uwo musaza yavuze ko bamwe mu bakurambere babaye intwari harimo Umwami Rudahigwa, abandi nabo abonamo ubutwari ari abasirikari bitangiye uRwanda barimo Jenerali Fred Gisa Rwigema, n’umusirikari utazwi hakaba n’abandi banyarwanda bagiye bakora ibikorwa by’ubutwari bakarokora abandi batitaye ku ingoma mbi yariho icyo gihe.

Abaturage basabwe gukomeza guharanira ejo hazaza heza, bakarwanya indwara  yitwa ubunebwe ituma hari bamwe badashobora gukora ngo biteze imbere. Icyo cyumweru cyatangiye kuwa 22/Mutarama, kikazarangira kuwa 31 Mutarama 2016.

 

 

Rulindo: Inama njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’igihembwe cya kabiri

$
0
0

m_5a

Abitabiriye inama njyanama

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe, ku itariki ya 24/01/2016, yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere hagamijwe kureba ibyagezweho.

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo imaze gusuzuma uko icyiciro cya mbere cy’imari cyagenze hanogejwe uburyo icyiciro cya 2 gisigaje amezi atandatu cyazashyirwa mu bikorwa yemeza ingengo y’imari ivuguruye.

m_5b

Abitabiriye inama njyanama

Perezida w’Inama njyanama Eng.Gatabazi Pascal yavuze ko Inamanjyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye inshuro 28, hagafatwa ibyemezo 430, mu bukungu hafashwe: 242, mu mibereho myiza 58, mu miyoborere myiza hafatwa ibyemezo130.

Mu byemezo byagiye bifatwa hagiye hagarukamo cyane ibyemezo birebana n’ingingo ziteganywa n’amategeko agenga imikorere y’inzego n’imicungire y’umutungo wa Leta.

Ku ngingo ijyanye no gusuzuma aho ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2015-2016 igeze ishyirwa mu bikorwa, no kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 ivuguruye; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Munyarukato Jean Baptiste yerekanye uko bihagaze.

Yavuze ko Ingengo y’imari yari iteganyijwe mu mwaka wa 2015-2016 yanganaga n’amafaranga y’uRwanda (13,820,707,503 Frw).

Amaze kugaragariza Inama Njyanama ko ikibazo Akarere kari gafite cyo kwinjiza amafaranga kubera ko yanyuraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), ariko hakaba harabayeho amasezerano azafasha mu gukemura icyo kibazo, Inama Njyanama yashimye uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe.

Inama Njyanama yasabye ko iyo ngengo y’imari yazakomeza gukoreshwa neza bityo ibyateganyijwe bigakorwa uko bikwiye. Inama Njyanama kandi imaze kugaragarizwa ko ku ngengo y’imari yari isanzwe hiyongereyeho 0,31% aho yageze ku mafaranga (13,863,082,714 Frw), Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2015-2016.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere yavuze ko kandi Ikigo cya Leta gishyashya cyitwa “Ngali Holdings” kizafasha uturere kuzamura umubare w’Imisoro n’amahoro kuko kizongera abakozi babizobereyemo bazakora mu gikorwa cyo gukusanya Imisoro hirya no hino mu Mirenge kandi hakazakoreshwa ikoranabuhanga.

Un Rwandais à la tête du Fonds de la paix de l’UA

$
0
0
Le Dr Donald Kaberuka

Le Dr Donald Kaberuka

Le Rwandais Dr Donald Kaberuka a été nommé au poste de Haut Représentant pour le Fonds de la paix de l’UA. Cette nomination a été faite par la Présidente de la Commission de l’Union africaine (UA), Dr Nkosazana Dlamini-Zuma.

Le mandat du Dr Donald Kaberuka consiste à mobiliser les ressources additionnelles pour les activités liées à la paix et à la sécurité. Sa nomination est conformément à la position africaine commune sur le rapport du Groupe indépendant de haut niveau sur les opérations de paix des Nations unies (HIPPO).

Elle respecte aussi au rapport subséquent du secrétaire général des Nations unies intitulé: l’avenir des opérations de paix des Nations unies: mise en œuvre des recommandations du Groupe indépendant de haut niveau sur les opérations de paix.

Lors de la réunion du 26 septembre 2015 à New York, au niveau des chefs d’État et de gouvernement, le Conseil de paix et de sécurité avait exprimé son soutien à l’initiative de Dr Nkosazana Dlamini-Zuma de nommer un Haut représentant pour le Fonds de la paix. Le Conseil l’avait également priée d’accélérer cette nomination.

Le Dr Kaberuka, grand économiste, ancien ministre des Finances du Rwanda, ancien patron de la BAD, est actuellement membre du Conseil d’administration du Forum économique mondial, de l’Institut Mandela (Minds) et de la Fondation Mo Ibrahim. Il est aussi professeur au Centre pour le leadership public de l’Institut Kennedy pour l’administration publique.

CHAN 2016 : « Sachez que vous pouvez remporter cette coupe »-Kagame

$
0
0
L’équipe nationale rwandaise de football «  Amavubi Stars » autour du Président Kagame

L’équipe nationale rwandaise de football «  Amavubi Stars » autour du Président Kagame

Le 28 Janvier 2016, les joueurs de l’équipe nationale rwandaise de football « Amavubi Stars » ont été reçus par le Président Kagame au Village Urugwiro. Un briefing en guise de motivation avant le match de samedi contre les Léopards de la RDC.

C’est à deux jours de leur rencontre avec les Léopards de la RD Congo en 1/4 de finale du CHAN 2016 au Stade National Amahoro de Kigali samedi le 30 janvier.

«  Sachez que vous pouvez remporter cette coupe, mais ne vous comportez pas comme si vous avez déjà gagné. Travailler en équipe avec la détermination que vous devez gagner. Mais la détermination doit être soutenue par l’exécution. Commencez par croire que la victoire est possible, travailler dur pour y parvenir…» a briefé Kagame à ces joueurs très bien habillés en costumes bleus.

Kagame recevant le cadeau via le capitaine des Amavubi, Jacques Tuyisenge

Kagame recevant le cadeau via le capitaine des Amavubi, Jacques Tuyisenge

« Nous sommes tous derrière vous, tout le pays est derrière vous, vous portez le nom de votre pays », a rappelé Kagame, en insistant sur la discipline et l’effort. « Si l’équipe ne respecte pas la discipline, vos talents seront remplacés par les conséquences de votre indiscipline. Pour aller encore plus, vous aurez encore plus besoin de mettre l’accent sur discipline. Votre réussite à ce jour est le reflet de tout votre dur travail ».

Le Président Kagame n’a pas oublié d’inviter ces joueurs à ne jamais compter sur la chance pour gagner un match. « La possibilité de gagner le match augmente lorsque vous entrez dans le jeu croyant que vous allez gagner. Vous ne devez pas compte sur la chance ».

Ce match considéré comme la finale, est très attendu non seulement par les Rwandais mais aussi par des milliers de Congolais qui seront à Kigali pour ce match. Rappelons que le Rwanda a déjà battu la RDC à deux reprises. C’est le temps de faire la revanche pour la RDC tandis que le Rwanda veut continuer à gagner pour confirmer que la coupe va rester au Rwanda, pays hôte de cette compétition.

Les Amavubi avec le Président Kagame, la ministre des sports et le patron de la FERWAFA

Les Amavubi avec le Président Kagame, la ministre des sports et le patron de la FERWAFA

m_10

Gicumbi – Intore zatangiye urugerero zisana inzu y’umukecuru utishoboye

$
0
0
Gicumbi – Intore zatangiye urugerero zisana inzu y’umukecuru utishoboye

Umutahira mukuru afatanya n’intore guhoma inzu y’umuturage

Mu gutangiza urugerero rw’intore mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya basannye inzu y’umukecuru utishoboye Ntawukirasongwa Bertilide banamwubakira akarima k’igikoni.

Umukecuru Ntawukirasongwa Bertilide yishimiye igikorwa cyo gusanirwa inzu aho avuga ko yararaga avirwa n’imvura, imibu ikamurya ndetse nibyo yejeje bakabimwiba kubera kuba ahadakingwa.

Yashimye cyane intore z’Inkomezabigwi uburyo zitanze muri icyo gikorwa ariko anasaba ko bazakomeza bakamwubakira inzu ye ikuzura neza ndetse bakamukingira.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese avuga ko uyu mukecuru Ntawukirasongwa Bertilide yatoranyijwe mubandi kugirango bamusanire ari uko atishoboye kandi ari incike yibana.

Ibikorwa by’urugerero bikaba byatangiye bimusanira inzu kugirango abashe kubona aho aba hatunganye.

Mujawamirya avuga ko uretse kuba basaniye uyu mukecuru hari gahunda ko ibikorwa by’urugerero bizibanda cyane gufasha abatishoboye babubakira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ati “ intore zifite imihigo zahize yo kuzubakira abatishoboye ndetse no kubaka uturima tw’igikoni bakazanakangurira abaturage kugira isuku”.

Umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu Rucagu Boniface yifatanyije n’inkomezabigwi zo mu karere ka Gicumbi gusana inzu y’uyu mukecuru avuga ko urugerero barutangiranye  n’iki gikorwa kuko n’ubundi urugerero ari amezi yahariwe gukorwamo ibikorwa bitanduknye byo gufasha abanyarwanda gutera imbere.

Rucagu Boniface yatangaje ko nubwo ibikorwa byo kuyubaka ngo yuzure bitarangiye ariko ko yizeye ko urugerero ruzajya kurangira barayujuje neza ndetse nawe yiyemeza kuzayikurikirana akamenya ko yasanwe ukuzura neza.

Ati “ nubwo ituzuye  nonaha ariko intore z’inkomezabigwi zo mukarere ka Gicumbi zizarangiza urugerero yaramaze kuzura neza kuko nanjye nteganya kuzagaruka nkabafasha tukayuzuza neza tukayimurikira uyu mukecuru.

Intore zatangiye urugerero mu karere ka Gicumbi ni 1969 mu gihugu hose intore zitabiriye urugerero zikaba zibarirwa mu bihumbi 53 na 790.

Le Rwanda, membre du Conseil de Sécurité de l’UA pour deux ans

$
0
0
Les ministres des affaires étrangères de l’UA qui ont participé à l’élection du Rwanda

Les ministres des affaires étrangères de l’UA qui ont participé à l’élection du Rwanda

Lors d’une réunion des ministres des affaires étrangères de l’UA à Addis-Abeba en Ethiopie, le Rwanda a été élu membre du Conseil de Paix et Sécurité de l’Union Africaine (PSC).

Le mandat du Rwanda au sein de PSC sera de deux ans et la ministre des Affaires étrangères et de la Coopération, Louise Mushikiwabo avait participé à cette réunion.

Les 5 membres sont élus pour un mandat de trois ans tandis que les autres 10 membres dont le Rwanda fait partie sont élus pour un mandat de deux ans.

Tous les 15 pays membres sont élus par le Conseil Exécutif de l’UA sur une base régionale. C’est à dire trois pays de l’Afrique centrale; trois d’Afrique de l’Est; deux d’Afrique du Nord; trois de l’Afrique australe et quatre de l’Afrique de l’Ouest.

Ces 15 pays sont le Rwanda, Kenya, Ouganda, Rwanda, Chad, Congo, Burundi, Egypte, Algérie, Zambie, Botswana, Afrique du Sud, Nigeria, Togo, Sierra Leone et le Niger.

Aujourd’hui, le Conseil de Paix et de la Sécurité de l’UA s’est réuni avec à son agenda le Burundi et le Sud Soudan. C’est la Guinée Equatoriale qui présidait cette réunion sur le terrorisme.

Gatsibo: Abatoza b’intore barasabwa kuba umusemburo w’aho batuye

$
0
0
Abatoza b’intore bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo

Abatoza b’intore bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo

Abatoza b’intore batoje abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, basabwe kuba umusemburo w’aho batuye n’aho bakorera kuko bagomba kuba indorerwamo y’uru rubyiruko.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akaba n’umutoza w’intore mukuru mu karere Gasana Richard kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, mu muhango wo kuvuga amacumu y’intore zirangije itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.

Yagize ati:” Abatoza b’intore bakwiye kuba intangarugero mu bikorwa byose bakora aho batuye, kandi bakarangwa n’indangagaciro nyarwanda nkuko babitoza urubyiruko mu nyigisho bahabwa iyo bari mu itorero, bityo urubyiruko narwo rukabareberaho.”

Uhagarariye itorero ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo Umfuyisoni Bernadette, nawe yongeye kwibutsa aba batoza b’intore ko bafite inshingano zikomeye bagomba kuzuza, kugira ngo indangagaciro na kirazira birusheho gushinga imizi mu muryango Nyarwanda.

Ati:” Umuco wacu tutawusigasiye ngo tuwutoze abakiri bato waducika, niyo mpamvu dukwiye kwirinda ikibi cyose cyadusubiza mu mateka mabi yaranze Igihugu cyacu, kandi byose bizagerwaho mubigizemo uruhare.”

Uyu muhango wo kuvuga amacumu wabereye mu murenge wa Gatsibo, ukaba waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo cy’intore, imbyino hamwe no gusinya imihigo n’ubuyobozi bw’Akarere.

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruturuka mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rwabashije kwitabira itorero, rwose hamwe rugera ku 1748, naho abatoza bakaba bari 215.

Iki gikorwa cyitabiriwe na komite nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano zikorera mu karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Gatsibo n’abatoza b’intore baturuka kuri za site 4 z’intore.

 


Huye: Hari imishinga komite icyuye igihe yifuza kuzakomerezwaho n’abazabasimbura

$
0
0
Komite icyuye igihe

Komite icyuye igihe

Nyuma y’uko tariki 28/1 komite nyobozi y’Akarere ka Huye yarekuye ubuyobozi, abari bayigize badutangarije kigalitoday bimwe mu bikorwa bifuza ko abazabasimbura bazakomeza.

Eugène Kayiranga Muzuka wari umuyobozi w’Akarere, yavuze ko hari byinshi bishimira ko bagezeho, bigaragarira cyane mu myanya aka karere kagiye kagira mu guhigura imihigo: bagitangira babaye aba 22 basoje ari aba mbere.

Ngo bakomeza kuyobora cyangwa batakomeza, kuko bo barangije manda imwe, abazabasimbura nibakenera inama bazazibagira. Kandi ati “igice cyagenewe inganda dusoje kirimo inganda nkeya. Yego ntitwavuga ko byatinze kuko n’ibyangombwa byose bitarageramo, ariko twifuza ko hagera inganda nyinshi.”

Imiturire yo mu cyaro na yo ngo ikwiye kuzitabwaho kurushaho. Ati “icyaro cyacu ntabwo twavuga ko abaturage bose bageze mu midugudu. 10% basigaye na bo bakwiye kujyamo kugira ngo bahinge ubutaka bwegeranye.”

Komite Nyobozi icyuye igihe yanafunze inzu z’ubucuruzi z’ahitwa mu Cyarabu kugira ngo hubakwe amazu y’amagorofa, ariko isize hatarubakwa. Muzuka ati “Mu gihe kitarubakwa hari andi mazu y’ubucuruzi yabaye yifashishwa, ariko gahunda yo kucyubaka irahari”.

Mu bukungu, Cyprien Mutwarasibo avuga ko batunganyije ibishanga byinshi kugira ngo bihingwemo umuceri, kandi bari batararangiza. Bari banatangiye gukora ku buryo umusaruro wiyongera ku buso.

Ati “twari tugeze kuri toni enye kuri hegitari, tugamije kuzageza kuri zirindwi. Abazadusimbura bazakomeze kubyaza umusaruro ibishanga, kuko byafasha mu kugaburira umujyi wa Huye.”

I Huye hanatangijwe gahunda yo kongera ubuso buhinzeho ikawa, inahingwa ku bwinshi. Ngo hari hagezweho kongera umusaruro ku giti.

Naho mu rwego rw’imibereho myiza, Christine Niwemugeni avuga ko bafashije abanyehuye kwikura mu bukene bukabije, bakaba bari batangiye kubaganisha ku kwigira.

Ati “abantu twari tumaze kubabona mu byiciro binyuranye, buri wese n’uko akwiriye gufashwa. Intambwe yari ikurikiyeho ni uguharanira ngo bafashwe ariko bigire aho birangirira. Tutabikoze gutyo twaba duhemukira abo dufasha kuko bazahera kuri rwa rwego rwo gutega amaboko, kandi ntabwo bikwiriye Umunyarwanda.”

 

Kagame Elected 2nd Vice President Of African Union

$
0
0

Kagame to run for third term in office

President Paul Kagame has been elected second vice president of African Union(AU) at the 26th Ordinary Session of the Assembly of the Union from Addis Ababa- Ethiopia.

The president will serve for one year in this capacity where he was elected by Assembly of Heads of States of AU.

Chadian’s President Idriss Debi took over the presidency from Zimbabwean President Robert Mugabe who has been serving since January 2015.

The presidency of African Union rotates among continent’s five regions; East, North, Southern, Central and West Africa.
During the Friday’s African Peer Review meeting, President Kagame said “the notion and substance of assessment by peers in African governance context should not be lost.”

“Africa can and should learn from other places and other people provided we adjust and adapt those lessons to our own circumstances,” he said.

Heads of State will discuss the Burundi crisis, Boko Haram, Al Shabaab etc.

For the Burundi situation, they are set to decide whether to send an African Union force in Burundi to help establish peace and security or not.

U.N. Secretary-General Ban Ki-moon who is attending the meeting said, “Leaders who stand by while civilians are slaughtered in their name must be held responsible.”

During the same summit, Heads of State also approved Rwanda as host of the 27th AU summit in June 2016.
Earlier in the week, the chairperson of the Africa Union (AU), Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma appointed Dr. Donald Kaberuka, a Rwandan economist and former President of African Development Bank to serve as inaugural AU High Representative for the peace fund.

Iburengerazuba: Basanga kuzirikana intwari byakajyane no kuzireberaho

$
0
0

m_3a

Imbyino zaranze ibirori

 m_3b

Bakoze umutambagiro bafite amafoto y’intwari z’inyange

Abaturage bo mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba basanga kuzirikana intwari bigomba kujyana no kuzireberaho baharanira kugera ikirenge mu cyazo

Ibi byagaragarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari, muri rusange waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, imivugo, guhemba indashyikirwa, ubuhamya ndetse n’ubusabane.

Mu Karere ka Rusizi: Mu birori byabereye mu Murenge wa Nkanka ababyeyi basabwe kwigisha abana umuco w’ubutwari kugira ngo bazakure batarangwa n’amateka mabi nk’ayaranze u Rwanda rwo hambere.

Mu ijambo rye Mushimiyimana Euphrem, umuyobozi w’Akarere w’agateganyo yavuze ko Leta itanga ubushobozi, arikoabayobozi bakabukoresha baryamira abaturage, aho yabasabye kubyirinda kuko aribyo byasenye igihugu. Aha ni naho yahereye asaba ababyeyi n’abayobozi muri rusange kwirinda kubwira abana ibibi ahubwo bakabatoza umuco w’ubutwari bakiri bato kugira ngo bazakurane uburere bwo kubaka igihugu cyabo no kucyitangira.

Mu Karere ka Karongi: Abafashe ijambo bagiye bagaragaza ko abantu bakwiye kuzirikana intwari ariko bashakisha n’uburyo zababera urugero rwo kwigiraho.

Ntashavu Laurent, umuyobozi w’Umudugudu wa Kamwijagi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera ati:”Nicyo gihe ngo abatumye igihugu kigera aho kigeze, batubere urugero, bityo turasabwa natwe guharanira kuba intwari n’ubwo bitoroshye.”

Akimanizanye Virginie wo mu Murenge wa Rubengera ati:” Ntaho twaba tugana tudafashe igihe ngo dutekereze ku batumye tubayeho uko tumeze uku kuko ntaho igihugu kiba kiri.”

Mu Karere ka Ngororero:  Uyu muhango wihirijwe wa Nyange ahumviswe ubuhamya bwa Murigande Aloys  wo mu Murenge wa Nyange wagaragaje ko kwigisha abatoya amateka ari inkingi ikomeye y’ubutwari.

Uyu mugabo ufite imyaka 68 yari ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri 1997 ubwo abacengezi bicaga intwari z’Inyange.

Yagize ati:” Burya guha abana uburere bakiri bato ni inkingi ikomeye y’ubutwari. Aba bana bakundaga kuganirizwa no gusobanurirwa ko ikibi gikwiye kwimwa agaciro, nabo barabikurikiza.”

Uyu mugabo akaba yavuze ko ababazwa n’abantu batita ku burere bw’abana babo kuko ntacyo bazageraho. Intwari z’i Nyange zahiciwe ni abanyeshuli 7.

Mu Karere ka Rubavu: Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rugerero ku rwego rw’Akarere. Indirimbo, imivugo ndetse n’imikino byagarutse ku bikorwa by’ubutwari bw’Abanyarwanda. Aha hashimwe abantu bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwitangira abatishoboye, ahanahebwe abantu b’indashyikirwa.

Gicumbi – Komite nyobozi icyuye igihe yanenzwe kudashyira hamwe

$
0
0

m_4a

Abitabiriye umuhango wo guhererekanya ububasha

Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gusoza imirimo yayo, ikazasimburwa n’abazatorwa mu matora arimo gutegurwa  yanenzwe kudashyira hamwe.

Tariki ya 28 Mutarama 2016, abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi bamurikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere Byiringiro Fidele na bamwe mu bakozi bako ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu bamaze bayobora, ariko Uwaruhagarariye inama njyanama Bizima Jean Baptiste anenga imyitwarire imwe yaranze iyi komite nyobozi yo kudashyira hamwe.

m_4b

Umuyobozi ucyuye ighe aherere

Bizimana avuga ko hari igihe inama njyanama y’akarere yarigiye guseswa kubera guhangana n’abagize komite nyobozi mu kutumvikana mu byemezo bimwe na bimwe byafatwaga bidaciye mu mucyo.

Yagize ati “ nubwo hari byinshi byiza iyi komite icyuye igihe yakoze birimo ibikorwa remezo, imibireho myiza y’abaturage, ndetse iterambere ntitwabura kunenga ibitaragenze neza kugirango abazabasimbura batazakora amakosa nkayo bakoze yo kudashyira hamwe umwe agakurura yishyira mu nyungu ze.”

Bizima avuga ko Inama Njyanama yabafashije gukemura iki kibazo igenda ibahuza kugirango babashe kuzuzanya no gukorera hamwe.

Ikindi Bizimana yanenze ariko cyaje gukosoka nyuma n’ibice bibiri byarangaga akarere ka Gicumbi aho wasangaga hari igice kimwe cy’abantu biyita ko ari Abanyabuganza abandi bakiyita ko ari abo mu Rukiga.

Ibi bibazo byose inama njyanama niyo yabafashije kubikemura bagira imikoranire myiza kandi yanasabye ko abazatorwa kuyobora aka karere bazakorera hamwe kugirango bagere ku iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ucyuye igihe Mvuyekure Alexandre yashimiye inzego zitandukanye bafatanyije kuyobora aka karere ndetse yibuka no gushimira Imana kuko hari ibibazo bikomeye baburiraga ibisubizo ariko Imana yabafasha bikaza gukemuka.

Ati “ Mwese twakoranye hamwe n’inzego zitandukanye ndabashimira ubwitange bwanyu ntabwo ibi twagezeho nari kubigeraho tudafatanyije sinibagirwa no gushimira Imana nayo ko hari ibyatunaniraga nayo ikaduha ibisubizo bigakemuk mu mahoro nayo ihabwe icyubahiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Byiringiro Fidele.

Ngororero: Komite nyobozi icyuye igihe ngo igiye yemye

$
0
0

m_5a

Mazimpaka Emmanuel yari ashinzwe ubukungu

Abagize komite nyobozi icyuye igihe mu karere ka Ngororero bahamya ko basoje manda zabo bemye kuko bazamuye akarere.

Mu gihe hari abayoboraga uturere bavuga ko bajyanye ipfunwe ryo kudasohoza bimwe mu byo basanga byari bikenewe, meya Ruboneza Gedeon ucyuye igihe mu karere ka Ngororero we avuga ko we na bagenzi be bakigera mu buyobozi bubatse icyo bise “umuryango wa Ngororero” (Ngororero Family) waranzwe no gukorera hamwe nk’ikipi (team work) no gutahiriza umugozi umwe.

m_5b

Ruboneza Ngo agiye yemye

Mw’ihererekanya bubasha ku buyobozi, imbere y’abakozi b’akarere n’inzego z’umutekano; yagaragaje intambwe akarere kamaze gutera aho kazamutse mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi ngo bituma bishimira uko bakoze muri manda zabo.

Abazi Ngororero ikibamo amacakubiri, ubukene n’ubwigunge ubu ngo bayigeramo bagatangara. Mu by’ingenzi bavuga ko bagezeho harimo  kuba haragabanijwe ubukene kuburyo abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 64% bagera kuri 49.6% naho abari mu bukene bukabije bakava kuri 38% bagera kuri 23.5% .

Ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 4% zigera kuri 17.2% naho abaturage gegerejwe amazi meza bava kuri 49% bagera kuri 63%.

Mu myaka itanu ishize Akarere ka Ngororero kegukanye ibikombe bitandukanye: Igikombe cy’uburezi  (2010/2011) ;  Igikombe cya Coffee of Excellence (2010) ; Igikombe cy’Igikorwa ntangarugero cy’umuganda (2010/2011) aho abaturage b’Umurenge wa Kavumu bikoreye urugomero ruto rw’amashanyarazi; Igikombe cy’Imyumvire myiza cyatnzwe  na UNITY CLUB  muri 2013; Ibikombe 2 by’Imihigo (2013-2014) na ( 2014-2015). Ibi 2 bya nyuma byatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

m_5c

Nyiraneza Clotilde yari ashinzwe imibereho myiza

Mu butumwa yoherereje aba bayobozi bacyuye igihe, perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bigenimana Emmanuel yagize ati”…tubashimiye uburyo twakoranye nk’ikipi imwe kandi ifite intego. Turabashimira ubwitange n’umurava mwakorranye tukaba twarashoboye kuba indashyikirwa no gutera intambwe ikomeye mw’iterambere ry’akarere kacu”.

Ruhango: ababyeyi barasabwa kuba hafi y’abari ku rugerero

$
0
0

m_7a

Intore ziyemeje gukora ibikorwa bitandukanye

 m_7b

Intore ziyemeje gukora ibikorwa bitandukanye

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, arasaba ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze gushyigikira intore ziri ku rugerero no kubafasha gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe itorero.

Ibi akaba yarabisabye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere ka Ruhango urugerero ku cyiciro cya kabiri cy’Intore z’Inkomezabigwi tariki ya 27/01/2016.

Asobanura impamvu y’urugerero, uyu muyobozi yavuze ko ari ukugira ngo abatojwe bashyire mu bikorwa ibyo batojwe.

Akomeza avuga kandi ko gutangira urugerero ku mugaragaro ari igikorwa cy’ingenzi cyo “kwinjiza intore mu zindi”.

Asaba intore zigiye ku rugerero gukora ibikorwa bifatika, bibyara umusaruro ugaragara, bitari iby’umuhango gusa.

Bityo akaba abasaba kurangwa no kunoza ibikorwa biyemeje kugeraho muri aya mezi atandatu y’iki cyiciro cy’urugerero.

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi akaba asaba ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze gushyigikikira intore mu bikorwa byazo kugira ngo umusaruro wabyo uzabashe kugirira umumaro intore ubwazo, abaturage n’Igihugu muri rusange.

Agira ati “Nagira ngo mbasabe gushyigikira intore ziri ku rugerero, kuko kuzishyigikira kwanyu ari ko kuzatuma bagera ku nshingano zabo”.

Ababyeyi bitabiriye umuhango wo gutangiza urugerero, bakaba baravuze ko biteguye kwegera no korohereza abana babo bagiye ku rugerero, kuko bazi neza ko ibyo bazakora aribo bizagirira akamaro.

Mu mihigo y’izi ntore harimo; kubakira abatishoboye, kugira isuku no kuyiteza imbere aho batuye, gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara, no guteza imbere imyitozo ngororamubiri n’imikino gakondo hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza.

Police apprehends Key Suspect over US$40k Bank Robbery

$
0
0
Police apprehends Key Suspect over US$40k Bank Robbery

Police apprehends Key Suspect over US$40k Bank Robbery

Rwanda Police this Friday arrested a man believed to be major suspect for an attempted robbery of Rwf30.5 million from Kenya Commercial Bank.

A reliable source has told newsofrwanda that the suspect, Gilbert Mazimpaka, was this afternoon rounded up by Police at Bank of Kigali, after he had falsified a transaction from a client’s account belonging to a Kenya Commercial Bank client to another fake account in Bank of Kigali.

“On Wednesday, this man (Mazimpaka) came to KCB branch offices with a forged cheque. He requested for a transfer of Rwf30.5 million from our client’s account registered in his names,” said the source who preferred anonymity told our newsmen.

“After the transaction, the real account owner received an SMS alert and called us immediately,” the source said

When the Bank of Kigali officials were contacted, they confirmed the suspect was arrested by Police.

“When KCB discovered its client had lost the money, they contacted us and we immediately blocked the recipient’s account. We informed KCB which alerted Police that came and arrested him (suspect),” a top BK official said but did not provide more details.

“The suspect was arrested around 1pm at Bank of Kigali main branch,” added the source.

According to KCB official; the bank has registered over five similar cases in the past 7 months.

Police has been hunting several cyber-security criminals robbing millions through fake bank accounts.

In 2014, a Nigerian citizen, Seheed Olalejan Adebayo entered Rwanda and connected with John Ruzige Gasana, a Rwandan and registered a company; Miriensol Holdings Limited claiming that they would be offering travel and tour services.

According to Police, unlike the fact that the business may have looked at authentic at a face value, it was actually a scam.

Following the registration of the company, Gasana went to one of the local banks and acquired a countertop card named ‘Point-of-Sell’ (POS) device – a machine used to process financial transaction from one bank account to another using a credit or debit card.

Police said that in less than a week, the tour and travel company had received US$175,800 (Rwf130million) from several POS payments all coming from several individuals across Europe.


Burera: Ntibakeneye umuyobozi uzabasubiza inyuma

$
0
0

m_1

Sembagare yemeza ko ubumwe aribwo buzatuma batera imbere

Abaturage bo mu karere ka Burera bavuga ko batifuza umuyobozi uzabasubiza inyuma kandi akarere kabo kari mu nzira y’amajyambere.

Abanyaburera batangaza ibi mu gihe muri uku kwezi kwa Gashyantare 2016 hateganyijwe amatora azavamo abayobozi b’uturere bazasimbura abashoje manda zabo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2016.

m_1b

Abaturage ba burera ngo ntibifuza umuyobozi ubasubiza inyuma

Abo baturage bahamya ko umuyobozi wayoboraga akarere kabo, ndetse n’abari bamwungirije, batumye akarere ka Burera kagana iterambere kuburyo ngo bifuza ko uzamusimbura yaza agera mu kirenge cye; nkuko Ndahiriwe Jean Damascene abisobanura.

Agira ati “Amashanyarazi turayafite, abenshi amazi yabagezeho…(umuyobozi uzaza) yazabasha kurenza kuri ibyo bikorwa, agakomereza aho abandi bari bageze ariko ntadusubize inyuma.”

Tuzahirwa Jean Bosco yungamo agira ati “…kuko ikivi bari bateruye kirashaka kwerekeza muri (Vision) 2020. Ubwo ndumba uwaza yakagombye gushyiramo imbaraga akarushaho ntihagire igisubira inyuma mubyo bari bagamije.”

Ikindi abanyaburera bagenderaho bavuga ko akarere kabo kari mu nzira y’amajyambere ni uko mu karere hose hari ibigonderabuzima 19 n’ibitaro bya Butaro bizwiho gusuzuma no kuvura kanseri mu gihe mu myaka yatambutse habaga gusa ibigonderabuzima bitandatu.

Kuri ubu kandi abaturage bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa mu kigero cya 90% mu gihe abamaze kugezwaho amashanyarazi bo babarirwa muri 19.2%.

Ikindi ni uko imibare igaragaraza ko kuri manda ya nyobozi y’akarere ka Burera yacyuye igihe, imiryango iri mu bukene bukabije ivuye kuri 46% igera kuri 23%.

Sembagare Samuel, wayoboraga akarere ka Burera, avuga ko gushyira hamwe no kubaha aribyo bizatuma abayobozi bazamusimbura, bakomeza guteza imbere ako karere.

Agira ati “Abazadusimbura bakwiye gushakira instinzi mu bumwe, mu bworoherane…abatuyobora aribo baturage tugomba kububaha kandi bakagira uruhare mu bibakorerwa.”

 Mu myaka itanu y’imihigo ishize akarere ka Burera kakomeje kwitwara neza, kaza mu myaka y’imbere. Kuburyo ubu muri rusange, uteranyije amanota kagiye kabona muri iyo myaka, kaza ku mwanya wa gatatu mu gihugu, n’amanota 85,48.

Le Rwanda ouvre son Ambassade à Brazzaville

$
0
0
Remise de la lettre par l’Ambassadeur Habyarimana JB au Président N’guesso

Remise de la lettre par l’Ambassadeur Habyarimana JB au Président N’guesso

Dans le but de renforcer les relations entre les deux pays, pour la première fois, le Rwanda a ouvert son Ambassade à Brazzaville, la capitale du Congo Brazzaville.

Cette nouvelle avancée diplomatique a été confirmée lorsque l’Ambassadeur Jean Batiste Habyarimana a remis la lettre de créance au Président  Denis Sassou N’guesso.

Le nouvel ambassadeur Habyarimana JB était accompagné de ses deux conseillers dont Wilson Rwigamba et Casimir Nteziryimana.

Les relations de deux pays ont été renforcées par la visite de deux jours en 2013 du Président Paul Kagame au Congo. Cette visite a été  suivie par l’ouverture d’un vol direct Kigali-Brazza par la compagnie de transport aérien RwandAir Express.

La coopération entre le Rwanda et le Congo-Brazzaville date de plus de 30 ans. Ces relations avaient été interrompues suite au génocide et aux conflits ayant prévalu dans la sous-région au cours de la décennie écoulée.

 

Kagame makes major shakeup in the army

$
0
0

Kagame makes major shakeup in the army

Rwanda’s President Paul Kagame and Commander-in-Chief of Rwanda Defence Forces (RDF) has made changes in the army, appointing Maj. Gen. JACQUES Musemakweli as the Army Chief of Staff.

Musemakweli has been the head of Republican Guard. He was replaced by Maj. Gen. Alex Kagame, who has been Division Commander in Southern Province.

According to a communique issued by Rwanda Defence Forces, the President also dismissed Maj. Gen. Richard Rutatina from his position as the head of Military Intelligence (J2). The new changes « take immediate effect », the statement says.

Police reports Incident-free CHAN tournament

$
0
0

Police reports Incident-free CHAN tournament

Rwanda National Police (RNP) has reported no incidents in the just concluded Orange Africa Nations Championship which ended on Sunday at Amahoro stadium.

In a statement, Police expressed its appreciation to all the participants for their cooperation in ensuring that the tournament is held in a complete secure atmosphere.

Rwanda hosted the fourth edition of the African Nations Championship – the biennial international football championship organised by the Confederation of African Football (CAF) – that kicked off on January 16 running for three weeks and ended yesterday.

The tournament attracted a total of 16 teams from across the continent, they include, Tunisia, Morocco, Guinea, Mali, Angola, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Uganda, Gabon, DR Congo, Niger, Nigeria, Ivory Coast, Cameroon and Rwanda the host.

The tournament ended yesterday with DR Congo emerging the winner after a 3-0 victory against Mali.

“Besides the fact that the tournament was well organised by all stakeholders, including Rwanda National Police, throughout the games, we didn’t witness any security issues. We had our officers escort delegates, players and fans throughout their stay even during trainings,” said the Police Spokesperson, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa.

The cooperation by the tournament officials was impeccable and facilitating security organs and vice versa.

Besides yesterday’s finals, other most watched matches in the tournament included a game between Rwanda and DR Congo which attracted many fans from DR Congo and locals.

The highly anticipated Rwanda-DR Congo game saw police escorting hundreds of Congolese fans all the way from Rubavu-Goma border to Kigali to attend the game.

A considerable number of fans travelled from Uganda and DR Congo during the whole tournament and we appreciate the level of compliance they exhibited in their movements together with their Rwanda counterparts, added Twahirwa.

“The manner in which fans behaved was impressive; all our security checks were manned well and we didn’t experience any breach of security measures not even on our checkpoints. We remain confident that our institutions have matured enough to host event bigger international events,” said ACP Twahirwa.

Meanwhile, at the end of the tournament, the acting president of FIFA and CAF President Issa Hayatou hailed Rwanda and President Paul Kagame for the well organised and secure tournament, noting that it’s the first time in the history of CHAN to have a tournament that draws such a massive turnout and conducted in an extremely secure manner.

“The tournament and all other side events went on well in a peaceful environment, this is proof that Rwanda is a very secure country,” Hayatou said.

The tournament was played on four host stadiums, including Amahoro National Stadium and Kigali regional stadium both in Kigali City, Huye stadium in the Southern Province and Umuganda Stadium in Rubavu, Western Province.

This is the third continental sporting event successfully hosted by Rwanda after the 2009 African Youth Championships as well as the 2011 African U-17 Championship.

Nyange: Ntibishimiye ko batashyinguye intwari mu gicumbi cyazo

$
0
0
Kudindira kw’imirimo yo kubaka byabaye inzitizi

Kudindira kw’imirimo yo kubaka byabaye inzitizi

Abatuye umurenge wa Nyange ngo ntibishimiye ko kuwa 1 Gashyantare 2016 batashyinguye intwari z’Imena ku gicumbi cyazo.

Kuwa 31 Ukwakira 2015, nibwo imirimo yo kubaka igicumbi cy’intwari z’Imena z’i Nyange mu karere ka Ngororero yatangijwe na Pierre Damien Habumuremyi, umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’ishimwe.

Abari kuri ayo mafoto nibo biciwe i Nyange

Abari kuri ayo mafoto nibo biciwe i Nyange

Icyo gihe, nyuma y’umuganda yo gusukura ahubwakwa igicumbi cy’intwari, abaturage bizejwe ko kuwa 1 Gashyantare 2016, ku munsi w’Intawari z’Igihugu, kuri icyo gicumbi hazashyingurwa imibiri ya 6 muri 7 biciwe i Nyange.

Kugeza ubu, imirimo yo kubaka icyo gicumbi yaradindiye. Murigande aloys, umwe mu bari mu ishuli rya ES Nyange ariho intwari 7 z’Imena ziciwe, avuga ko bari bafite ikizere ko bashyingura imibiri y’izo ntwari ariko ntibyakunda.

Ati « urebye ntitwishimye nkuko byari kugenda iyo ibyo twasezeranyijwe biza kuba impamo. Aha hantu hakwiye kuba igicumbi kibitse imibiri y’izi ntwari nkuko byari biteganyijwe.Bikomeje kugenda byimurwa nka mbere, ntibitunyuze mu by’ukuri ».

Dusabimana Emmanuel, umunyeshuli muri ES Nyange nawe avuga ko batunguwe no kumva ko icyo gikorwa kitagikozwe ku munsi w’intwari.

Ati « ubu twakoze uko dushoboye ngo tugaruke kwishuli mbere y’abandi kugira ngo dushyingure bakuru bacu. None ntibibaye, turatunguwe ».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba Ernest Niyonsaba avuga ko gukererwa kurangiza imirimo yo kubaka igicumbi cy’intwari ari imwe mu mpamvu ikomeye yatumye icyo gikorwa kitagerwaho uwo munsi.

Ati « rwiyemezamirimo ntararangiza kubaka. Agenda abikora gahoro gahoro. Natwe dutegereje ko abirangiza tukabona kuvugana n’urwego rubishinzwe maze tugashyingura intwari zacu ».

Niyonsaba akomeza avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakurikirana iki gikorwa ku buryo ku wa 19 Werurwe 2016, umunsi bibukaho iyicwa ry’izo ntwari, noneho bazazihashyingura zose kuko ubu hashyinguwe umwe gusa. Twagerageje kuvugana na Rwiyemezamirimo wubaka icyo gicumbi ariko ntitwamubona.

 

Viewing all 3792 articles
Browse latest View live