Intore z’ababerankindi zo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe ziratangaza ko zishyigikiye urugerero kandi zikaba ziniteguye kuzakora icyiciro cya kabiri.
Ibi zabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/03/2013, ubwo zahuriraga ku biro by’umurenge wa Uwinkingi n’abayobozi batandukanye hagamijwe kurebera hamwe aho bageze besa imihigo, no gusabana dore ko icyiciro cya mbere cy’urugerero kirasozwa kuri uyu wa kane tariki ya 28/03/2013.
Kubana Jean Bosco, uhagarariye intore ziri ku rugerero mu murenge wa Uwinkingi atangaza ko bishimiye urugerero kuko rufitiye inyungu igihugu n’abagituye.
Aganira n’itangazamakuru, Kubana yagize ati: “Twebwe nk’intore z’ababerankindi twishimiye urugerero, turarushyigikiye, kandi tuzarukomeza kubera ko twasanze urugerero ari rwiza rwubaka igihugu. Icyiciro cya kabiri tukiteguye neza”.
Kubana atangaza ko no mu gihe urugerero ruzaba rwararangiye nk’intore bazakomeza gufasha inzego za Leta mu guteza imbere igihugu cyababyaye.
Mukeshimana Concessa nawe uri ku rugerero atangaza ko bishimira ko bashoje icyiciro cya mbere bageze kuri byinshi kandi nta mbogamizi bahuye nazo, akunga mu rya mugenzi we ko biteguye kuzasubukura imirimo mu cyiciro cya kabiri nta kibazo.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Nyamagabe, Uwimana Eric yibukije izi ntore ko arizo musemburo w’impinduka nziza, ko ari imbaraga z’igihugu, bityo kikaba kibategerejeho kugiteza imbere.
Yazisabye gutegura imihigo zizagenderaho mu cyiciro cya kabiri cy’urugerero kizatangira tariki ya 22/04/2013, ariko zigahera ku yo zaba zitarabashije kwesa mu cyiciro kirangiye.
Umuyobozi w’umurenge wa Uwinkingi, Niyonsaba Anaclet yashimiye izi ntore ko zifitemo ikizere cy’ejo hazaza hazo ndetse n’ah’igihugu.
Yasabye izi ntore ko nk’uko zivuga ngo imihigo irakomeje zirushaho kuyinoza, anazizeza ko ubuyobozi buzazihora hafi kandi ko butazazibagirwa nk’imfura z’urugerero, ngo kuko ibyo zagezeho ari urugero rwiza zizasigira abazazicungura.
Abashyitsi batandukanye barimo umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyamagabe, Major Mutaganzwa Justin n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Byiringiro Emile nabo bari bitabiriye iki gitaramo bageza ku ntore ubutumwa butandukanye burimo gukorera igihugu bagikunze, no gutekereza kuri ejo habo heza bihangira imirimo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Kuri uyu wa gatatu, imihango yo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero yabereye ku rwego rw’utugari aho intore zigize akagari zerekana ibyo zagezeho.
↧
Nyamagabe: Intore ngo ziteguye icyiciro cya kabiri cy’urugerero.
↧