Ibi ni ibyatangajwe na Mutabaruka SYLVESTRE umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ku wa 21/03/2013, mu mahugurwa y’umunsi umwe yamuhuje n’abayobozi b’amadini amatorero na kiriziya yateguwe na komisiyo y’ igihugu yamatora agamije kubakangurira no gusobanukirwa n’amatora y’abadepite azaba kuva ku wa 16 kugeza tariki ya 19 Nzeri,2013 mu rwego rwo kugirango azagende neza kandi ibyiciro byose byabigizemo uruhare rugaragara.
Bimwe mubyo barebeye hamwe ni uruhare amadini agomba kugaragaza mumigendekere y’amatora aho basobanuriwe ko mugihe amatora yakozwe nabi ashobora gusenya ibimaze kugerwaho kandi yakorwa neza bigakomeza kuba ishema ry’abanyarwanda mu gukomeza gutera imbere kw’igihugu cyabo nkuko bitangazwa na Pasitori Musabyimana Zabroni, ngo nk’abanyamadini biteguye gufata iyambere mukuzatora neza no gukangurira abayoboke inzira nziza yo kwitorera abayobozi dore ko ngo na bibiliya yemeza ko abanyagihugu bagomba kwitorera ababayobora ibyo rero ngo barasanga bihuje n’imyemerere yabo.
Gusa zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo ni uko hari bamwe mubanyamadini batarumva akamaro ko kwitorera abayobozi muri ayo madini, ayatunzwe agatoki harimo Abahamya ba yehova kimwe n’abandi bazwi ku izina ry’abakusi, gusa ngo haracyari urugamba runini mukubegera barushaho kubasobanurira ibyiza byo kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi.
Kumadini yemera kuyoboka kwishyiriraho ubuyobozi ngo basanga bigira umumaro munini kuko ngo iyo amatora yagenze neza bituma amahoro akomeza gusagamba bityo n’ivugabutumwa rigakomeza kogezwa bityo roho nziza igatura mu mubiri muzima.
Nirere Esperence ufite imyaka 22 y’amavuko akaba ari umwe mubasengera mu idini ry’abahamya ba Yehova kubibavugwaho we asanga mumyemerere yabo buri wese afite uko yemera amatora gusa ngo banga kubyivangamo kuko ngo baba babona bibajyana muri porlitiki ihanitse kugeza ubu avuga ko ataratora na rimwe.
Mutabaruka SYLVESTRE umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke atangaza ko zimwe mu mpamvu zatumye komisiyo y’igihugu y’amatora ihugura abanyamadini kubirebana n’amatora ari uko abanyamadini n’amatorero ari icyiciro cy’abanyarwanda gihuza abaturage benshi kandi ngo bakaba bizera neza ko ubwo butumwa bugezwa kubayoboke babo bityo bigatanga umusaruro mwiza igishimishije muribyo ngo ni uko nabo babona ko ari urwego rudahejwe .