Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwahagurukiye kwishyuza abaturage bahawe inguzanyo zo kubateza imbere muri gahunda ya VUP kugira ngo bishyure ayo mafaranga agurizwe abandi baturage batishoboye.
Ibi ubuyobozi bw’akarere bwabishimangiye mu nama y’umunsi umwe bwagiranye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari VUP ikoreramo kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013.
Izo nguzanyo zahawe abaturage batishoboye ku giti cyabo n’amatsinda mu rwego rwo kubafasha kubona amafaranga yo gushora mu mishinga ibyara inyungu. Umuntu ku giti cye yahabwaga ibihumbi 60 mu gihe itsinda ryagurizwaga ibihumbi 100.
Nkunzabera Sylvestre, umukozi ushinzwe VUP mu Karere ka Gakenke avuga ko 74 % by’abahawe inguzanyo barangije kwishyura naho 26% by’inguzanyo akaba ari yo asigaye mu maboko y’abaturage.
Abahawe inguzanyo batarishyura biterwa n’ubushake buke kuko imishinga bakoze basaba izo nguzanyo yabateje imbere babona amafaranga ku buryo batabura amafaranga yo kwishyura; nk’uko Nkunzabera akomeza abisobanura.
Kugira ngo izo nguzanyo zigaruzwe, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagomba kubigiramo uruhare runini. Abo bayobozi bavuga ko bafite ubushake bwo kwishyuza ayo mafaranga mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu kugira ngo azagere no ku bandi baturage.
Bavugaye Barnabe, yagize ati: “ biragaraga ko turi hasi mu kwishyuza izo nguzanyo, birasaba kongeramo imbaraga kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe azabashe kugurizwa abandi.”
Ahanini izo nguzanyo zahawe abaturage bakoze imishinga y’ubworozi, ubucuruzi, ubukorikori n’ubuhinzi. Abaturage bakoresheje neza ayo mafaranga bitangira ubuhamya ko yabagiriye akamaro gakomeye aho bamwe bamaze kugera ku rwego rw’abaherwe.
Ndacyayisenga Seraphine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Munyana, Umurenge wa Minazi agira ati: “ Abaturage bakoze imishinga ifatira: hari abaguze inka; hari abakoze salon zogosa n’ubucuruzi bugiye buciriritse. Hari aho bavuye n’aho bageze kuko umuturage yashoboye kwigurira inka, …akabasha kugira ikibanza ku mudugudu akubaka inzu ugasanga ari intambwe yateye.”
Izo nguzanyo zahawe abaturage batishoboye bakomoka mu mirenge ya Mataba, Busengo, Janja na Cyabingo nizishyuzwa zikagezwa no ku bandi baturage batishoboye, hari icyizere cy’uko nabo bazatera imbere umubare w’Abanyagakenke bava mu bukene ugakomeza kwiyongera.