Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Burera: Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage kwirinda ibihuha byo ku maradio

$
0
0

Burera: Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage kwirinda ibihuha byo ku maradioGuverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, kwirinda ibihuha bivugwa ku maradiyo bisebya u Rwanda kuko byose ari ibinyoma.

Mu muganda wabereye mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Nemba, tariki ya 13/03/2013, Bosenibamwe Aimé yashimiye abaturage ko bicungira umutekano, akomeza abasaba kuwubumbatira kandi birinda ibihuha bitangwazwa ku maradio n’abahunze u Rwanda bamaze kuruhekura no kurusahura.

Agira ati “Abo banyapolitiki bahunze igihugu (u Rwanda) bageze hanze icyo bahise mo ni ukwirirwa batuka, basebya igihugu cyabo, n’abayobozi bacyo. Birirwa badusebya, batugira abo tutari, bakirirwa bagambanira igihugu cyabo, bakajya gufatanya n’impuguke za “ONU” ngo zikore raporo mbi ku Rwanda, ngo batubeshyere.”

Akomeza abwira abanyanemba ko amakuru avugwa ku maradio ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ari ibinyoma.  Ababwira ko bakwiye kwima amatwi bene ayo makuru ahubwo bagakora kugira ngo bakomeze batere imbere kuko ababeshyera u Rwanda baba bashaka ko rudatera imbere.

Agira ati “Biriya byose ni ibinyoma baduhimbira kugira ngo baduteshe igihe umuvuduko dufite w’iterambere tuwuhagarike, noneho abanyarwanda bapfe, ntibatere imbere…abo bose birirwa basakuza…ntimukazigere na rimwe muha agaciro ibyo bavuga. Twe turimo turatera imbere.

Guverineri Bosenibamwe abwira abo baturage kandi ko nubwo u Rwanda ruhanganye n’ibyo byose rukomeza gutera imbere kuburyo rwanatorewe kujya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye, ONU, gashinzwe amahoro ku isi.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamugari gukora umuganda wo gutunda amabuye yo kubaka akagari kabo kuko ahari hasanzwe hakorera umuyobozi w’ako kagari hatajyanye n’igihe.

Uyu muyobozi avuga ko buri muyobozi agomba kugira aho akorera heza kugira ngo nawe atange serivisi inogeye abaturage ayobora.

Guverineri Bosenibamwe akomeza ashishikariza abaturage bo mu murenge wa Nemba gukora bakiteza imbere kandi bakajya bitabira gukora umuganda kuko u Rwanda rugamije kwihesha agaciro ndetse no kwigira.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles