Abanyarwanda bakomeje kuva mu mashyamba ya Congo baratangaza ko bashishikajwe no kugaruka mugihugu cyabo kuko ngo bumvise ko amahoro yabonetse ngo kimwe mubyatumaga badataha ngo ni amakuru bumvaga y’ibihuha avuga ko ngo abatahutse batagira amahoro, ni muri urwo rwego ngo bamaze kumenya ko ari ibinyoma by’abafite ibyo bakoze bashaka kubaheza mubuhungiro nkuko byatangajwe na Nsanzerwimo Ephrem, uyu mugabo akomeza gutangaza ko ubuzima bwo muri congo bwabaguye nabi aho abana babo yewe ndetse n’abakuru bahuyuye n’ingorane zikomeye harimo gupfa kurwara indwara z’ibikatu aho ngo batagiraga ababavura.
Ntegeyimana Pascal we atangaza ko kubona ageze mu rwanda yishimye cyane kuko ngo ibya FDLR atari akibiha agaciro kuko ngo kuva bageze muri congo batigeze bagira icyo bageraho, gusa ngo kuba bongeye gukandagiza amaguru yabo mu gihugu cyabo ngo ni amahirwe bagiriwe kuko ngo bari bamaze kwiheba kubera ubuzima bugoranye babagamo buri munsi,cyane cyane intambara zaburi munsi aho bahoraga bahunga.
Aba banyarwanda batahutse abenshi muribo ni abana n’abagore naho abagabo ngo baracyafite ubwoba bwo gutahuka kuko ngo hari abagifite amakuru y’ibihuha ko ngo bafatwa nabi iyo bageze mu Rwanda akaba ari muri urwo rwego bakangurira bagenzi babo kugaruka murwababyaye bagafatanya kurwubaka.
Gusa ngo muri congo haracyari abanyarwanda benshi bakizerera mu mashyamba aho ngo benshi muribo bafite umutima wo gutahuka ariko ngo bakazitirwa n’umutwe wa FDLR kuko ngo wanga gusigara mumashyamba wonyine bityo bakabuza n’abafite ubushake bwo guhunguka kugaruka mugihugu cyabo
Abatahutse bose ni 29 barimo abagabo 5 abagore 8 n’abana 16 baturutse mubice bitandukanye bya congo harimo Shabunda , Masisi, Walikare, Fizi , uvira nahandi aho bagenda bava bavugako bahasiga bagenzibabo batari bake.