Umuyobozi w’akarere asoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis aratangaza ko ubufatanye no gukorera hamwe nk’ikipe imwe biranga urwego rwa Joint Action Development Forum (JADF) n’akarere aribyo bituma iterambere rigerwaho mu karere, bityo kakihuta mu iterambere.
Ibyo yabitangarije mu murenge wa Nyamata ubwo yasozaga imurika ry’abafatanyabikorwa (JADF) ndetse anasoza ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Yagize ati “ibyagezweho mu iterambere ry’aka karere bituruka ku bufatanye butajegajega abafatanyabikorwa bamaze kubaka muri aka karere ndetse n’ umuturage akarushaho kubigiramo uruhare”.
Rwagaju Louis yavuze ko akarere ka Bugesera katazahwema gushyigikira uru rwego rw’abafatanyabikorwa kwihuta mu iterambere, anasaba abaturage bagatuye kurushaho kumva ko iterambere nyaryo rizihuta ari uko barigizemo uruhare, barushaho kwitabira umurimo kandi banoza ibyo bakora kugira ngo bizahangane n’iby’ahandi ku masoko.
Bamwe mu bamurikaga ibikorwa byabo
“ abafatanyabikorwa ndabashimira ibikorwa mukomeje gukora biteza imbere umuturage ndetse bigatuma nawe abifata nk’ibye”.
Abitabiriye iri murikabikorwa basanga ubu ari uburyo bwiza bwo kunguraniramo inama n’abandi no kubavanaho ubunararibonye butuma banoza ibyo bakora nk’uko Mukasekuru Eugenie akora ibikorwa by’ubukorikori mu murenge wa Ririma abivuga.
“ mu imurikabikorwa nk’iri mpahurira n’abantu benshi niyo batabashije kungurira ariko mbarangira aho nkorera nyuma bakazaza kungurira mu gihe bashimye ibikorwa byanjye”.
Avuga ko uretse ibyo kandi yigira no kubandi banyabukorikori ubwenge kuburyo iyo ageze iwe abikora bitamugoye.
Ibikorwa byamuritswe mu minsi 2 mu karere ka Bugesera ahanini bishingiye ku myuga, ubukorikori, gutanga serivise, ubuhinzi n’ibindi.