Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Hari gutegurwa gahunda y’imyaka itatu igamije kuvana abaturage mu bukene.

$
0
0

Hari gutegurwa gahunda y’imyaka itatu igamije kuvana abaturage mu bukene

Mu karere ka Nyamagabe hari gutegurwa gahunda y’imyaka itatu igamije kuvana abaturage b’imirenge ikiri inyuma mu bukene, kugira ngo batere intambwe bava munsi y’umurongo w’ubukene byihuse.

Ibi bije nyuma y’uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri aka karere mu kwezi gushize maze agasanga hari imirenge yateye imbere mu bukungu cyane cyane ikora ku ishyamba rya Nyungwe ihinga ikaneza, agasaba ko indi mirenge igera ku 12 igifite ibibazo yategurirwa gahunda yihariye iteza imbere abaturage mu buryo bwihuse.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako bagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki ya 13/03/2013, umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert yatangaje ko iyi gahunda y’amajyambere arambye iri gukorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo za minisiteri n’ibigo birebwa nabyo.

Mugisha yatangaje ko gutegura iyi gahunda bigomba kurangirana n’ukwezi kwa gatatu turimo kandi hagaherwa ku mahirwe n’ibikorwa akarere gasanganywe, abaturage bakaba bafite ijambo rinini mu gutegura iyi gahunda y’amajyambere arambye kuko batanga ibitekerezo ku bintu babona byakorwa iwabo bikabafasha gutera imbere byihuse.

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara ku mibereho y’ingo (EICV 3) bwagaragaje ko abaturage 73 ku ijana mu karere ka Nyamagabe bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Gahunda zigamije kugeza abaturage ku iterambere ni nyinshi kuko ubu mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe, imirenge 9 iri muri gahunda ya VUP aho abaturage bashoboye gukora bahabwa akazi, abashoboye kwikorera bagahabwa inguzanyo, naho abashaje bagahabwa inkunga y’ingoboka. Imirenge 8 isigaye ihita ihabwa ingengo y’imari yose yari kuzakoreshwa mu karere muri gahunda y’ubudehe, aho abaturage bahitamo ibikorwa by’iterambere bakora, ubundi bagahabwa imirimo bakanahembwa.

Ubuyobozi bw’akarere bukomeza butangaza ko hari gahunda yo guhanga imirimo idakomoka ku buhinzi kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka bava mu bukene.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792