Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Abagize Biro za Njyanama baratyaza ubwenge ku mitegurire y’igenamigambi

$
0
0

Kuva tariki 1 kugeza ku ya 3/03/2013 abagize biro ndetse n’amakomisiyo y’inama Njyanama z’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bateraniye mu karere ka Nyanza mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uruhare rwabo mu mitegurire y’igenamigambi rishingiye ku miyoborere myiza.

 

Abagize Biro za Njyanama baratyaza ubwenge

Abagize Biro za Njyanama baratyaza ubwenge

Atangiza ayo mahugurwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yishimiye icyo bazayavanano nk’abayobozi bafite aho bahuriye n’iteramabere ry’uturere bakoreramo kandi bafata ibyemezo bitandukanye.

Yagize ati: “ Hari amahugurwa ureba ugasanga aziye igihe kuko aba aje kuzuza ibyo abantyu bari bakeneye rero n’aya amaguhurwa niko ateye”. Yasobanuye ko azagira impinduka nziza maze abagize biro y’inama njyanama z’uturere bakagira ubumenyi ku mitegurire y’igenamigambi.

Nk’uko zimwe mu mpuguke zizayabagezaho zabisobanuye ayo maguhurwa yateguwe nyuma yo kumva icyo abajyanama b’uturere dutandukanye bifuza kumenya kurushaho maze ahanini biza kugaragaza ko bafite inyota yo kongerwa ubumenyi mu bijyanye n’igenamigambo.

Ku bw’iyo mpamvu azakorerwa mu ntora zose maze asorezwe mu mujyi wa Kigali nk’uko byataganyijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda.

Ku ikubitiro abari muri aya amahugurwa bahereye ku kiganiro kivuga ku byiza byo kuba abaturage baregerejwe ubuyobozi n’ubushobozi hafi yabo batarinze kujya gushakira servisi kure.

Nk’uko byateguwe muri aya maguhurwa buri wese wayitabiriye afata ijambo agasobanura uko abyumva hakoreshejwe nicyo cyatumye abayarimo bagaragaza  ko hari imbogamizi z’uko  hari bamwe mu baturage batarumva uburenganzira bwabo ndetse n’abakora mu rwego rw’inzego z’ibanze nabo ngo bamwe muri bo bafite ubushobozi buke mu bijyanye n’imiyoborere.  Muri rusange izo nizo mbogamizi bagiye bahurizaho abafashe amagambo bose.

Nyuma y’aya mahugurwa hazakorwa agatabo gakubiyemo inyigisho zitandukanye bagiye bahabwa kugira  zizabera n’abandi imfashanyigisho zigenewe abayobozi bo mu nzego z’ibanze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles