Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Amaraso ya Fred Gisa Rwigema ntiyamenekeye ubusa-Umuyobozi w’akarere

$
0
0
m_Gakenke Amaraso ya Fred Gisa

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo arashima uruhare rwa Fred Rwigema.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias atangaza ko Gen. Gisa Fred Rwigema watangije urugamba rwo kubohoza igihugu akahasiga ubuzima atakoreye ubusa kuko yatumye igihugu kigira imiyoborere myiza.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho  kuri uyu wa gatanu   tariki 01/02/2013, ubwo abaturage bo mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke bifatanyaga n’abandi Banyarwanda mu kwizihiza umunsi w’intwari.

Yagize ati: “Fred Gisa Rwigema yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda agwa ku rugamba… ariko umusaruro w’icyo gikorwa yatangije uragaragara kuri mwese muri hano, aho Abanyarwanada babanye nta rondakoko ry’akarere kandi ibyiza by’igihugu babifiteho uburenganzira.”

Nzamwita akomeza avuga ko kubera ubuyobozi bwiza, umwana wese w’Umunyarwanda afite amahirwe yo kwiga mu gihugu ndetse no hanze yacyo hashingiwe ku manota yabonye  bitandukanye na mbere byakorwaga bagendeye ku irondakoko n’iringaniza ryari rishingiye ku turere.

Lit. Ruzindana Eugene wari uhagarariye ingabo z’igihugu avuga ko Fred Rwigema yagaragaje ubutwari kuva kera yemera guhara icyubahiro n’imyanya myiza yari afite mu gihugu cya Uganda ngo abashe gusubiza Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga n’ubuyobozi bubi mu gihugu cy’amavuko.

Ubutwari bukenewe uyu munsi ngo si ubwo ku rugamba, ngo ahubwo ni uguharanira kwikura mu bukene, kurwanya indwara, kwitabira gahunda za Leta; nk’uko Lit. Ruzindana yakomeje abivuga.

Hazirikanwa insanganyamatsiko y’uyu munsi w’intwari igira iti: “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”, abaturage bakanguriwe gukora bakiteza imbere mu miryango yabo, batanga ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli no kugira imihigo y’umuryango.

Gakenke Amaraso ya Fred Gisa2

Madamu Nsengiyumva yagaragaje ubutwari mu murenge avukamo.

Umupfakazi witwa Nsengiyumva Mariane, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Rusasa watanze ubuhamya avuga ko ubutwari butirebaho, bityo akaba ari yo mpamvu  yafashe amazi y’imvura abaturanyi be babona aho bavoma. Mu bindi bikorwa yakoze, Mariane yarihiriye abana be bane harimo umwe wiga muri kaminuza yigenga, yubakiye umuturanyi we, arera abana b’impfubyi batandukanye n’ibindi.

Ari  kumwe n’abandi bazungukazi bane, Dr. Caleb King urimo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Musarara yifatanyije n’abaturage kuri uwo munsi, yashimiwe uburyo akunda igihugu cy’u Rwanda. Yatanze mu kigega Agaciro Development Fund miliyoni imwe  y’amafaranga y’u Rwanda anafasha umurenge kubaka amashuri atanga ibihumbi 500.

Mu Kinyarwanda  kimugoye, Dr. Caleb ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko Prezida  Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange bafite inyota yo gukora bagahindura igihugu cyabo,  ati muri intwari.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles