Ngo kwiha agaciro ni bimwe mu bizatuma abanyarwanda bakomeza kuvukamo intwari, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 1/2/2013 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’intwari, wabereye mu murenge wa mbogo ho mu karere ka Rulindo.
Muri ibi birori byari byitabiriwe n’abanyarulindo batari bake,bose bagiye bagaragaza uko abantu batandukanye bagiye baba intwari, kandi banashima ubwitange bwinshi kuri izo ntwari z’u Rwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus ,yabwiye abaturage bo muri aka karere ko bagomba guharanira kuba intwari ,bihesha agaciro kandi biteza imbere.
Yagize ati ”kwihesha agaciro, mwiteza imbere, mumenya gukoresha ifaranga neza, mutanga mituweri neza kandi ku gihe .ng’ibyo ibizatuma muba intwari, kuba intwari si ukujya ku rugamba ukarutsinda gusa. kuba intwari ni ugukora ibikorwa byiza kandi biguteza imbere, bikagirira na bagenzi bawe akamaro.”
Nk’uko byakomeje kugarukwaho muri ibi birori, ngo kwibuka intwari zitangiye igihugu ni ikintu gikomeye kigomba kubahwa na buri munyarwanda. Nk’uko bitangiye igihugu ngo kubibuka ni ukubasubiza agaciro kabo, kandi ni ukubazirikana .
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yakomeje avuga ko agaciro k’abanyarwanda kazagaragarira mu migenzereze yabo, mu mibanire yabo n’abandi. Kwihesha agaciro ngo bituma habaho iterambere rirambye, umuntu agomba kwihesha agaciro haba mu kwikorera no gukorera abandi.
Yasabye abanya Rulindo guhora barebera ku bikorwa by’intwari ,bityo ngo nabo babyigane.Kugira ubupfura no kudahemuka ,kwanga umugayo,koroherana ,nabyo ngo ni bimwe mu byo bakwiye kugenderaho bitwara gitwari.
Ati”kuba intwari bibumbatiye ibintu byinshi kandi byiza,ibyo bintu iyo ubishoboye burya uba wabaye intwari.Ntiwaba intwari ugenda uhemuka aho ugeze hose,ubyuka wicaye nk’aho wagakoze ngo wizamure mu bukungu, uzamure na bagenzi bawe.kuba intwari ni ukwihesha agaciro aho unyuze hose “
Ngo intwari ishishikarira kwihutisha imirimo no kubahiriza igihe,bigatuma igihugu cyihuta mu iterambere.Ayo yose ni amagambo yavugiwe mu murenge wa Mbogo aho uyu muhango wabereye mu rwego rw’akarere ka Rulindo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ”ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”Abanyarwanda bakaba basabwa kurangwa n’ubupfura,gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere.