Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: abakorana na Community Policing barasabwa kudahutaza abaturage

$
0
0

Muri iki cyumweru cyahariwe Community Policing, umuyobozi w’akarere ka Ngororero arahamagarira abatorewe uwo murimo bayobowe n’abakuru b’imidugudu kudahutaza abaturage mu gukemura ibibazo byagaragaye no gutanga amakuru bafitiye ibimenyetso mu rwego rwo kutabangamirana.

Bamwe mubaturage bo muri aka karere bakomeje kuvuga ko abakora uwo murimo bazwi ku zina rya policing (polisingi) bagira uruhare mu kurenganya abaturage babogamira kubo baziranye cyangwa ababahaye ruswa icyo bo bakunze kwita “akantu”.

 

abakorana na Community Policing barasabwa

Munama agirana n’abaturage, Mayor Ruboneza asaba ba polising gukoresha ukuri

Mubiganiro bitangwa hirya no hino muri urwo rwego, abayobozi b’akarere hamwe na Polisi y’Igihugu barimo kwibanda cyane cyane kungingo eshatu arizo; kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda ihohoterwa no kurwanya ruswa, hakongeraho n’izindi nsanganyamatsiko zitandukanye.

Kumunsi w’ejo, umuyobozi w’akarere bwana Gedeon Ruboneza akaba yarihanangirije ababa bafite ingeso nkizo ababwira ko ntamwanya bagifite ari nako abibutsa ko biyemeje gukorera ubushake maze bakareka kwishakira ibihembo binyuza muburyo butemewe n’amategeko.

Karambizi Donat, umwe muri ba Polisingi bo mu karere ka Ngororero akaba yaradutangarije ko hari bakeya bitwara gutyo mugutanga amakuru mubunzi no kuri polisi, ariko ngo iyo bagenzi babo babimenye bajya kubanyomoza bityo ikizere bagirirwaga kikagabanuka, bigatuma abandi bagira ubwoba bwo kwaka akantu.

Inshingano z’abo baturage batorewe iyo mirimo ni ugufasha gukumira ibyaha bitaraba aho batuye no gutanga amakuru kugihe mu nzego zubuyobozi na polisi.

Abadatanga amakuru kugihe baragawe hafatiwe kungero zibyabaye bikamenyakana bitinze nk’umugabo witwa Bariyanga wo mu murenge wa Kageyo wishe umugore we akanamuhamba mu kuboza 2012 bikamenyakana hashize ukwezi kose, ndetse n’abana babiri bishe ababyeyi babo bombi mu murenge wa Matyazo kandi bari bamaze igihe babahoza kunkeke ariko ayo makuru ntatangwe.

The post Ngororero: abakorana na Community Policing barasabwa kudahutaza abaturage appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles