Uyu munsi tariki ya 15 Gashyantare nibwo hatangijwe gahunda y’itorero ry’igihugu mu Mirenge ku rwego rw’akarere. Mu Karere ka Gatsibo iyi gahunda ikaba yatangirijwe mu Murenge wa Kabarore.
Iyi gahunda igamije kwigisha abanyarwanda mu nzego zose amasomo ajyanye n’uburere mbonera gihugu hibandwa cyane ku mateka yaranze igihugu cyacu, nkuko bitangazwa na Upfuyisoni Bernadette uhagarariye itorero ry’igihu mu Karere ka Gatsibo.
Upfuyisoni yagize ati:”iyi ni gahunda y’itorero ry’igihugu mu gihugu cyose, aho tuzigisha abatura Rwanda amasomo ajyanye no gukunda igihugu, ibi bikaba byarahozeho kuva na mbere mu Rwanda rw’abasogokuruza, twizeye rero ko bizafasha mu gusigasira ubusugire bw’igihugu”.
Abaturage bazajya bigishwa hakurikijwe ibyiciro, bakaba bari mu byiciro bitatu aribyo abari hagati y’imyaka 3 kugaza ku myaka 13, hakaba ikiciro cya kabiri kigizwe n’abari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 35, n’ikiciro cy’abasheshe akanguhe.
Muri uyu muhango herekanwe n’ibikorwa byagezweho n’abaturage mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga hakaba hanabaye igikorwa cyo kugabirana aho inka ebyiri zahawe abatishoboye.
Gahunda y’itorero ry’igihugu igamije kubaka igihugu gifite abaturage bagikunda, bafite uburere, basobetse ubumwe byose mu muco uranga abanyarwanda.
The post Gatsibo: Hatangijwe itorero ry’igihugu mu Mirenge ku rwego rw’Akarere appeared first on News of Rwanda.