Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Abaturage barashima imiyoborere myiza mu Rwanda

$
0
0

Abaturage barashima imiyoborere myiza mu Rwanda

Abaturage batuye umurenge wa Rukumberi barashima imiyoborere myiza iri mu Rwanda nuburyo abayobozi bita kubaturage bashinzwe kuyobora mu iterambere.

 

Iterambere,ubuyobozi n’ubushobizi byegerejwe abaturage ngo bibafashe gukemura ibibazo bafite no kuba ntabimenyetso by’ubukene bigihari nibyo bashima.

 

Umutegerugori witwa ,Mukaneza Esperance ,umwe mu bafashe ijambo bashima intera imiyoborere myiza igezeho yavuze ko kuba yaravuye muri nyakatsi bimuhagije.

 

Yagize ati” Kuba narafashijwe kuva muri nyakatsi ubu nkaba mfite inzu yanjye ntahamo kandi nziza,yewe wenda n’uwo muriro w’amashanyarazi muzawureke birampagije kuko rwose ibyo imiyoborere myiza nkiyi itugejejeho birarenze.”

 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise,ubwo yakemuraga ibibazo by’abaturage  mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza,yashimye uburyo abayobozi b’inzego zibanze batanga service nziza ndetse anahemba igare gitifu w’akagali umwe  washimwe n’abaturage.

 

Yagize ati”Abayobozi bazajya batangirwa ubuhamya n’abaturage ko bayobora neza tuzajya tubashimira. Ntawutashimira uwakoze neza niyo mpamvu uyu muyobozi w’akagali ka Rubago tumuhaye igare.”

 

Umuyobozi w’akarere  yanakanguriye abayobozi kurushaho kunoza service batanga kugirango barusheho kuzuza inshingano zabo.

 

Umushyitsi mukuru wari witabiriye umuhango wo kumurika ibikorwa by’ iterambere by’akarere ka Ngoma,Gatsinzi Justin,umuyobozi wungirije mukigo cy’igihugu cyo guteza imbere uturere n’umujyi wa Kigali(RLDSF),yashimye uburyo iterambere muri aka karere rihagaze.

 

Yagize ati” Muri aka karere ntabimenyetso by’ubukene biharangwa nabonye byinshi mwagezeho birimo amasoko,amavuriro, ubuhinzi bwiza n’ibindi.Ibi bigaragaza imiyoborere myiza igihugu cyacu cyahisemo y’ubuyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage.”

 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko na yamirenge ikennye cyane yafashwga na VIUP ubu ntabimenyetso by’ubukene igifite kuko biteje imbere bafashijwe na gahunda za leta.

 

Muri uyu muhango w’imurikabikorwa ry’akarere ka Ngoma aho amakoperative yagaragaje ibyo yigejejeho mu imurikagurisha rito ryabaye ririmo ayubuhinzi,n’indi mirimo.

 

 

The post Ngoma: Abaturage barashima imiyoborere myiza mu Rwanda appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles