Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

KARONGI: Umurenge wa Rugabano ntukiri ikibazo ku karere – Mayor Kayumba B

$
0
0
Mayor wa Karongi Kayumba B aganira n’abanyarugabano ku kamaro k’imiyoborere myiza

Mayor wa Karongi Kayumba B aganira n’abanyarugabano ku kamaro k’imiyoborere myiza

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arishimira ko umurenge wa Rugabano utakiri ikibazo nko mu myaka yashize, aho wasangaga abanyarugabano buzuye ku karere baje kumutura ibibazo by’urudaca.

Kayumba Bernard ibi yabivuze kuwa mbere  tariki 11-2-2013 ubwo yasuraga umurenge wa Rugabano ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere n’ingabo kugira ngo baganire n’abaturage ku ntambwe bamaze kugeraho mu iterambere bakesha imiyoborere myiza. Bimwe mu byo umuyobozi w’akarere ashima abanyarugabano, ni uko bagize uruhare runini mu guhindura isura y’umurenge wabo wabarirwaga mu mirenge ikennye cyane mu myaka yashize.

Kayumba yagize ati: Ikintu cyambere mbashimira nuko uyu murenge wa Rugabano mu myaka ya 2006,2007,2008 wari umurenge w’ibibazo gusa gusa, ugasanga ni bo buzuye ku karere. Ariko mumaze gutera imbere bishimishije. Urugero rworoshye ni iki cyayi. Muribuka inama twajyaga dukora akagari ku kagari, umudugudu bakavuga bati iki cyumweru mugomba kubona hegitari 50 cg 100 zo guteraho icyayi rimwe na rimwe tugaseta ibirenge, ubu se ntimubona igisubizo? Dore iki cyayi kiduhaye n’umuhanda uva Gasenyi, ugaca Rugabano ukomeza ujya kuri kaburimbo. Iyo tudatera icyayi uyu muhanda ntiwari kubaho. Igikorwa kimwe cy’amajyambere kirimo kutuzanira ibindi. Uko umuhanda ugenda ukorwa, ni ko mugenda mubona akazi, ibyo mwajyaga muvuga ko mwahombye kuba mwarateye icyayi mwibaza ngo kizajya kigera ku ruganda gite, murabona ko umuhanda waje, kandi iyo umuhanda uje hari n’ibindi bigenda bitera imbere, n’aya mazu araza kuvugururwa bidatinze kuko azaba ari ku muhanda mwiza.

Abanyarugabano nabo ubwabo barabyiyemerera ko bavuye kure. Umusaza witwa Nsengimana Mathias ni ho yavukiye na n’ubu akihaba. Yagize ati:

Ingero ni nyinshi ari ko urugero naguha, urabona mbere umwana yarigaga agatsinda ariko hakigendera uw’ibunaka; ariko ubu abana bose bariga n’utabashije gutsinda ngo abone amanota meza umubyeyi akabasha kumenya aho umwana yananiwe, utsinze nawe akabasha gukomeza amashuli.

Uwamurengeye Vital ushinzwe iterambere mu kagari ka Gitega avuga ko gushimwa n’ubuyobozi bw’akarere bifite ishingiro kuko ibikorwa bihari bibigaragaza:

Nta nzara ikiba hano muri Rugabano, turahinga ibirayi, ibigari ndetse n’icyayi. Ibi byatewe n’uko twahuje ubutaka none ubu abahinzi barahinga icyayi bakabona agafaranga, bagahinga ibirayi, utarabihinze yarahinze nk’ibishyimbo agahinduranya n’abandi, ibi rero ni byo byatumye inzara icika burundu. Nk’ubo mu kagari kacu hari hegitari 12 z’icyayi. Mu Gasenyi hari uruganda rushya rw’icyayi, kandi hari gahunda yo kubaka n’urundi hano muri Rugabano. Abaturage urabona ko barutegereje cyane kuko bamaze no

Uruzinduko rw’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ka Karongi mu murenge wa Rugabano rwari mu rwego rw’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza no kureba aho Rugabano igeze yiyubaka.

Nyuma yo kunyurirwamo n’ubuyobozi bw’umurenge ibyo bamaze kugeraho birimo gutangira kwiyubakira ibiro by’utugari tutagiraga inyubako, Kayumba Bernard yasabye abanyarugabano gukomereza aho, abasaba ko batatezuka ku ntego nziza y’imiyoborere myiza ishingiye ku kuba umuyobozi aho kuba umutegetsi, kuko ari ryo banga ry’abanyarwanda rikomeje gushobera amahanga.

The post KARONGI: Umurenge wa Rugabano ntukiri ikibazo ku karere – Mayor Kayumba B appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles