Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera (JADF Burera) batangaza ko bategura imurikabikorwa mu kwezi kwa 06/2013 mu rwego rwo kwereka abanyaburera bimwe mu bikorerwa muri ako karere.
Kamanzi Emmanuel, Perezida wa JADF Burera, avuga ko iryo murikabokorwa rizaba ribaye ku nshuro ya gatatu, rizabera muri santere ya Rusumo, iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera.
Akomeza avuga ko iryo murikabokorwa, rizamara iminsi ibiri, rizaba rifite intego yo gukangurira abashoramari, gushora imari mu karere ka Burera kugira ngo ubwiza nyaburanga buri muri ako karere ndetse n’ubuhinzi buharangwa, bizanire ubukungu abanyaburera.
Guteza imbere ishoramari mu karere ka Burera kandi biri mu byibanzwe ho mu mihigo JADF Burera yasinyanye n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, tariki ya 06/02/2013.
Akarere ka Burera gafite ahantu henshi nyaburanga harimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo, imisozi itandukanye, igishanga cya Rugezi n’ibindi ariko abakerarugendo baza kubisura bakabura aho barara kuko nta Hoteli yubatse muri ako karere.
Abenshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi, aho bahinga bagasagurira n’amasoko yo hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ariko nta nganda zigaragara muri ako karere zitunganya ibikomoka kuri ubwo buhinzi.
Kamanzi avuga ko muri iyo mihigo igomba guhigurwa mu myaka itanu iri imbere, bahize kureshya abashoramari kubaka amahoteli mu karere ka Burera ndetse no kubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi muri ako karere.
Imurikabikorwa rya JADF Burera ryabimburiye ayandi mu karere ka Burera ryabaye mu mwaka wa 2010. Ngo icyo gihe ariko abaturage ntibaryitabiriye mu buryo bushimishije kuko bari batararisobanukirwa.
Imurikabikorwa riheruka, ryabaye muri Gashyantare mu mwaka wa 2012. Icyo gihe ryabereye mu murenge wa Cyanika, aho abarutage baryitabiriye ari benshi.
The post Burera: JADF irategura imurikabikorwa mu kwezi kwa kamena appeared first on News of Rwanda.