Abanyamabanga bakorera ku turere n’Intara y’Amajyepfo tariki 06/02/2013 bongeye gushyira andi mafaranga mu kigega Agaciro Development Fund ubwo basozaga amahugurwa bakoreye mu karere ka Nyanza ku buryo bwo kunoza imitangire ya servisi nziza aho bagiye bakorera hatandukanye. Ibihumbi 280 by’amafaranga y’u Rwanda babishyikirije Intara y’amajyepfo ngo izabibashyirire mu kigega cy’AgDF
Iyo mihigo yabo bayihiguriye mu nama isanzwe ibahuza rimwe mu gihembwe ngo bungurane ibitekerezo mu kazi bakora ko kuba abanyamabanga b’uturere n’Intara.
Si ku nshuro ya mbere bashyize amafaranga mu kigega cy’Agaciro Development Fund kuko bavuga ko ari bumwe mu buryo bubafasha kwihesha agaciro no kugahesha abanyarwanda bose aho bari muri rtusange. Buri we mu bushobozi bwe yatanze amafaranga ahereye ku bihumbi 10 ukazamura bitewe n’uko barutanwaga mu bushobozi.
Ubwo amafaranga yakusanwaga yose hamwe yateranyijwe agera ku bihumbi 280 y’u Rwanda maze nibwo bayamurikiye ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo babusaba ko bwazayabashyirira mu kigega cy’agaciro Delopment Fund.
Bongeye gusobanura ko gutanga amafaranga agenewe kujya mu gaciro Develoment Fund bitarangiriye aho ngo igihe cyose bibaye bazajya bibwiriza bayatange nta w’undi muntu ubibikije kuko iterambnere ry’u Rwanda ribareba kandi nabo bakaba bashaka kurigiramo uruhare nk’uko Nyantwari Rafiki umunyamabanga w’akarere ka Kamonyi mu izina rya bagenzi be yabitangaje.
Usibye amafaranga bashyize mu kigega agaciro Development Fund banagarutse no ku mikorere yabo bwite igomba kubaranga bavuga ko bagiye guhindurira isura akazi bakora bakareka kuba abanyamabanga basanzwe ahubwo bakagira uruhare muri gahunda zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’uturere bakoreramo.
Bagize bati: “Umunyamabanga uzi icyo akora kandi wihesha agaciro agira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abo bakorana bakajya inama muri byose kuruta kwirirwa yandika ibintu buhumyi atazi aho biva naho bijya”
Abanyamabanga b’uturere n’Intara y’Amajyepfo biyemeje ko bagiye gusubira aho bakorera bafite imigambi yo kugira uruhare mu bikorwa bikorerwa mu turere twabo ndetse bakabijyaho inama nabo bakorana mu kazi ka buri munsi.
Mukiza Nkuyubwatsi umunyamabanga wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yavuze ko iyo nama ibahuriza hamwe rimwe mu gihembwe ari ingirakamaro ngo kuko bicara bagasangira ubunararibonye ndetse bakavugurura n’imitangire ya servisi basanganwe.
Yagize ati: “Abaza batugana kimwe nabo dukorana badukeneraho byishi cyane niyo mpamvu iyo batabonye servisi nziza bifuza guhabwa ibyinshi birangirika ndetse bakadutakariza n’ icyizere kandi aricyo kiba gikenewe ngo benshi batwibonemo.”
Abari muri iyi nama biyemeje ko bagiye kuba umusemburo w’impunduka nziza mu bijyanye n’imitangire myiza ya servisi mu turere bakoreramo no ku Ntara muri rusange.
The post Abanyamabanga b’uturere n’Intara y’Amajyepfo bongeye gushyigikira AgDF appeared first on News of Rwanda.