Ubuyobozi n’abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke barishimira ibimaze kugerwaho mu gihe cy’amezi 6 y’imihigo atambutse kandi bagaharanira ko ahakiri imbaraga nke bakongezamo umurindi kugira ngo amezi atanu y’imihigo asigaye azasige bayesheje ku rugero rwiza.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rw’akagari yabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 24/01/2013.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke yari igamije kwisuzuma uko amezi 6 atambutse yagenze mu rwego rw’imihigo, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke mu izina ry’abaturage yasinyanye na Perezida wa Repubulika.
Iri suzuma rije rikurikira iryabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ryari igamije gusuzuma aho imirenge 15 igize aka karere igeze ishyira mu bikorwa imihigo yayo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yatangaje ko muri rusange imihigo y’uyu mwaka irimo gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye ku buryo adashidikanya ko mu kwezi kwa gatanu bizaba byageze ku ntego.
Mu byagezweho hishimirwa ibikorwa by’ubuhinzi bijyanye no guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe ndetse na gahunda yo guhunika imyaka.
Gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi ndetse no kubaka amashurina byo byaje ku isonga mu byishimirwa ku kigero cyo hejuru mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke muri aya mezi atambutse.
Mu mihigo yatunzwe agatoki muri iyi nama harimo ibijyanye no gutura mu ku midugudu, aho byagaragaye ko abamaze kwitabira iyi gahunda bagera kuri 60% mu gihe akarere ka Nyamasheke gafite intego yo kugeza kuri 70% muri uyu mwaka w’imihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste akaba yatangaje ko hafashwe ingamba zo kuzamura byibura 2% muri buri kwezi kugira ngo amezi atanu asigaye y’imihigo y’uyu mwaka azarangire besheje umuhigo bihaye ku gutura ku midugudu.
Iyi nama kandi yabaye umwanya wo kugira ngo abakozi b’akarere ka Nyamasheke bareme icyo bise “Umuryango umwe” cyangwa se “One Family” ndetse hanashyirwaho komite nkemurampaka na ngengamyitwarire ku buryo abakozi b’akarere bakorera hamwe ariko na none bakarangwa n’imyitwarire iboneye, hagira utandukira hakabaho gukeburana.