Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RUSIZI: Abanyarwanda bavuye mumashyamba ya congo bakomeje gutahuka

$
0
0

Abanyarwanda bavuye mumashyamba ya congo bakomeje gutahuka

Abandi banyarwanda 34 baturutse mubice bya congo bitandukanye bagarutse mugihugu cyabo nyuma y’igihe kirekire barahungiye muri congo. muri aba batahutse badutangarije ko batari bazi amakuru yimpamo kubirebana n’URwanda aho ngo bumvaga bafite ubwoba bwo kugaruka mu gihugu bitewe n’umutwe wa FDLR wari ubayoboye utarifuzaga ko hari umunyarwanda ubavamo, aho ngo uwo mutwe wababwiraga ko baramutse batahutse batakwakirwa neza .

Gusa aho bagereye mugihugu cyabo ngo bakimara kwambuka umupaka wa Rusizi yambere bahise bagubwa neza kuko ngo bakiriwe neza nabandi banyarwanda bityo ngo bakaba basanga ibyo FDLR yababwiraga ari ibinyoma ,ugerageje kureba ubuzima bw’aba banyarwanda abenshi usanga bwarononekaye bitewe n’imibereho mibi babayemo igihe kinini mu mashyamba ya congo, nkuko babyitangariza ubwabo ngo sibo babonye bongera kubona imisozi kuko ngo babaga mu mashyamba y’inzitane imvura igahora ibanyagira buri munsi ndetse n’inzara itaboroheye

Muri  aba batahutse kuri uyu wa gatanu kuwa 25/01/2013, hamwe n’abaje kuwa 23/01/2013, bose bagera kuri 34 hakaba harimo abagabo batanu ,abagore icyenda n’abana makumyabiri bavuye mubice bitandukanye bya Repuburika iharanira demokarasi ya congo aribyo Karehe , Shabunda, Kabare, Masisi na Walikare, mubyo bakangurira bagenzi babo basize mu mashyamba ni ukubashishikariza gutahuka bakava mubihuru bakagaruka iwabo mugihugu cyabo kuko ngo ntanyungu nimwe bigeze babona usibye kuba barahangayitse gusa.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles