Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Guverineri Uwamariya Odette arasaba abayobozi gukangurira abaturage kwirindira umutekano

$
0
0

Guverineri  Uwamariya Odette arasaba

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yasabye abayobozi ku nzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Ngoma kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano kubungabunga umutekano muri uyu mwaka.

Ibi guverineri yabisabye abayobozi mu  nama y’umutekano yaguye  yabereye mu Karere ka NGOMA kuri uyu wa 23/01/2013.

Muri iyi nama kandi hasabwe  gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere abaturage bakirinda ibihuha bigamije kubatesha umwanya.

Iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Gasana Emmanuel, Gen. Dan GAPFIZI wari uhagarariye umugaba mukuru w’ingabo, Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’iburasirazuba Gen Eric MUROKORE, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Chief spt Mwesigye John, n’ Abayobozi b’Akarere ka Ngoma kugera mu mudugudu.

Guverineri yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano  mu gukomeza kubungabunga umutekano no gukangurira abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biri mu mihigo Akarere kiyemeje kugirango bigirire akamaro abaturage aho kurangazwa n’ibihuha.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana yabwiye aba bayobozi ko umutekano ari inshingano ya buri wese bityo abasaba gukangurira abaturage kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa police, yagarutse ku ntego y’inzego z’abaturage zishinzwe kubungabunga umutekano(community policing committees) yo   “gukumira icyaha kitaraba no gutangira amakuru ku gihe”.

Yasabye aba bayobozi kuba intangarugero bagakangurira abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano nko kunywa ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango, ubujura n’ibindi

Guverineri akaba yongeye gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kubahiriza no gukoresha, neza ikayi z’umudugudu mu rwego rwo kumenya amakuru ya buri munsi ajyanye n’uko umutekano wifashe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles