Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Ibibazo byose bizagaragazwa mu kwezi kw’imiyoborere myiza kuzarangira bikemutse

$
0
0

Ngoma Ibibazo byose bizagaragazwa mu

Abayobozi ku rwego rw’akarere ka Ngoma, ndetse n’intumwa ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza ,batangaje ko ibibazo bizagaragazwa muri uku kwezi  bigomba gukemurwa byose.

Mu kwezi kw’imiyoborere myiza  abayobozi bamanuka hasi mu midugudu ngo bumve ibibazo birimo binakemurwe.

Ubwo kuri uyu wa 22/01/2013 mu gihugu hose hatangizwaga icyumweru cy’ imiyoborere myiza abayobozi mu nzego zitandukanye bo mukarere ka Ngoma bihaye intego yo kuzaba barangije ibibazo byose bazashyikirizwa muri uku kwezi.

Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Ngoma ,Nambaje Aphrodise, yasabye abayobozi gukemura ibibazo byose abaturage bazagaragaza muri uku kwezi, vuba kandi neza kuburyo ibyo bazakira bazabikemura muri uk ukwezi.

Ubwo yari amaze kwakira ibibazo by’abaturage batandatu babimburiweho yagize

Ati ”Abayobozi tugomba gutanga service nziza kandi zihuse. Ibi bibazo abaturage baba bafite nitubikemure vuba kandi neza ntakubasiragiza. Icyi cyumweru cy’ imiyoborere myiza kizasige ibibazo byose tuzakira tubirangije.”

Uwaje ahagarariye minisitire  w’ubuhinzi ushinzwe byumwihariko akarere ka Ngoma,Sendege Norbert, nawe yunze mury’umuyobozi w’akarere ka Ngoma maze nawe asaba ko uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwazasiga ntakibazo abaturage bagaragaje kidakemutse.

Mu kwezi kw’ imiyoborere myiza, uburyo bwo gukemura ibibazo ku akarere bwakorwaga buri wa kane ,noneho abayobozi bazajya bamanuka mu midugudu muri uku kwezi kugirango bakemure ibibazo by’ abaturage ndetse banatanga service nziza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles