Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: Ababyeyi barasabwa kudashyira amananiza ku bana babo bari mu bikorwa by’urugerero

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Munyeshyaka Vincent arasaba ababyeyi kudashyira amananiza ku bana babo bitabiriye ibikorwa by’urugerero tariki 22/01/2013 bikaba byabereye ku rwego tw’uturere twose tugize igihugu.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Munyeshyaka Vincent umunyamabanga uhoraho muri MINALOC asobanura akamaro k’ibikorwa by’urugerero

Munyeshyaka Vincent umunyamabanga uhoraho muri MINALOC asobanura akamaro k’ibikorwa by’urugerero

Ibyo yabisabye ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu muhango wo kubitangiza ku rwego rw’ako karere ukaba wahururanye n’ukwezi kw’imiyoborere myiza hamwe n’ubukangurambaga ku kurwanya ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA.

Ashingiye ku kamaro imirimo izakorerwa ku rugerero ifite nko gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA, kubarura abatazi gusoma no kwandika nyuma bakanabyigishwa hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bizakorwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko nta mubyeyi ukwiye kuzashyira amananiza ku mwana we ngo amuvutse ayo amahirwe yo kwifatanya n’abandi mu bikorwa byubaka igihugu.

Yasabye ababyeyi kutazagira umwana wabo babangamira ngo bamubuze kwitabira ibikorwa by’urugerero yitwaje ko nta gihembo cy’amafranga ya buri munsi cyangwa ya buri kwezi ari bumujyanire iwe mu rugo.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ababyeyi bafite abana babo bazakora ibikorwa by’urugerero nabo ntibahatanzwe

Ababyeyi bafite abana babo bazakora ibikorwa by’urugerero nabo ntibahatanzwe

Bamwe mu babyeyi bakimara guhabwa ibyo bisobanuro batangaje ko biteguye kohereza abana babo mu bikorwa by’urugerero bitanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Mukagahima Esperance utuye mu Kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo yavuze ko yiteguye kohereza umwana we nta kumushyiraho amananiza. Yagize ati: “ Umwana wanjye nta kibazo mufiteho kuko n’ubundi umwanya munini ari uwo yamaze ari ku ishuli rero amezi atatu akorera igihugu cyamubyabye si yo yatuma mubangamira ngo mubuze kujyayo kandi abitemo ubushake”

Abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye bazaba bari muri ibyo bikorwa by’urugerero bazabikorana ubwitange nyamara abazabyitwaramo neza bazahabwa ibihembo nk’uko uyu munyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegesti bw’igihugu yabisezeranyije urwo rubyiruko.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Mu gitangiza ibikorwa by’urugerero byari ibyishimo mu bitabiriye

Mu gitangiza ibikorwa by’urugerero byari ibyishimo mu bitabiriye

Ibikorwa by’urugerero bizamara amezi atatu kandi ababirimo bazajya bakora abataha aribyo bivuze ko umuntu ashobora kubirangiza akajya kugira n’utundi turimo akora iwabo mu muryango.

Mu ijambo umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yavuze kuri uwo munsi ryibanze ku kwishimira ibyo urugerero ruzasiga rukoze mu rwego rwo kwikemurira ibibazo birebana n’ubuzima bw’abaturage.

Abitabiriye urugerero mu karere ka Nyanza bagaragaje ko umwete n’ubushake babyifitemo basaba ahubwo ko ubuyobozi bwazabereka ibyo bakora maze ubwenge n’ubushobozi bafite bakabibyaza umusaruro bashyigikira igihugu cy’ababyaye mu rugamba kirimo rw’iterambere ryihuse.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles