Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umwe mubayobozi bakuru b’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite ,honorable Kalisa Evaliste, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/1/2013,ubwo yari mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’imiyoborere myiza mu murenge wa Cyungo ho mu karere ka Rulindo.
Visi Prezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, wari n’umuyobozi mukuru muri ibi birori, yabwiye abanya Rulindo ko ibyiza byose bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza buhagarariwe na nyakubahwa Paul Kagame.
Yagize ati ”Abanya Rulindo, kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange ,ibyiza leta y’ubumwe imaze kubagezaho murabizi mwese. Ibyo byose muzi ko tubikesha ubuyobozi bwiza budahwema kudutekerereza ibiduteza imbere.Namwe rero mugomba kugira umuco wo kwigira bityo mukiteza imbere mwebwe ubwanyu”
Karisa Evaliste yakomeje avuga ko imiyoborere myiza idshobora kugerwaho mu gihe nta bufatanye bubayeho hagati y’’abayobozi ndetse n’abaturage.
Aha akaba yashimiye umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, ku gikorwa akunze kugaragariza abo ayobora abasura mu mirenge yabo ,no mu ngo zabo aho batuye.
Kalisa Evaliste,akaba yaboneyeho no gusaba abandi bayobozi bafatanije mu buyobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ka Rulindo,gufatanya n’uyu muyobozi muri gahunda nziza yihaye yo kwegera abaturage, mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza.
Yagize ati”Imiyoborere myiza igaragarira mu buryo umuyobozi abana n’abo ayobora.Ndashima cyane umuyobozi w’aka karere muri gahunda nziza agira yo kwegera abaturage mu ngo zabo,abegera bakaganira bashakira hamwe icyateza igihugu imbere.”
Ati”Ndasaba ko abayobozi mwese mukorera mu karere ka Rulindo mu nzego zitandukanye ,mwamwegera mukamwigiraho,bityo imiyoborere myiza ikarushaho kugenda neza dore ko ari nabwo twakwihuta mu iterambere.”
Gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo bikaba byabereye mu murenge wa Cyungo.
Ibi birori kandi bikaba byari bihuje ibindi bikorwa ,birimo gutangiza ibikorwa by’ Itorero ku Rugerero, kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ikigega gifasha uturere mu iterambere kimaze kivutse, no gutangiza ibikorwa byo kurwanya ubwandu bushya bwa virus itera SIDA mu Muryango Nyarwanda.
Muri ibi birori abanyaRulindo bakaba basususrutse babifashijwemo n’umuhanzi Senderi.