Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Rusizi: Ukwezi kw’imiyoborere myiza mu baturage ni nk’Adiventi mu bakiristo kuko byose bijyana n’ingamba nshya n’ubuzima bushya

$
0
0

Rusizi Ukwezi kw’imiyoborere myiza

Kuri uyu wa kabiri , tariki ya 22/01/2013, mu Karere ka Rusizi, hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho abayobozi b’ingeri zinyuranye bazarushaho kwegera abaturage iwabo mu tugari n’imirenge kugirango  bakire ibibazo binyuranye byaba bikiriho kandi bishobora kudindiza iterambere, bibashe gushakirwa umuti.

Si ibi gusa kuko azaba ari n’umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo gufatira ingamba bimwe mubyatuma iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ryihuta.

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi, ngo hazaba ari n’umwanya wo gukangurira abaturage kurangwa n’indanga gaciro zikwiye kuranga abanyarwanda ndetse na za Kirazira.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi, avugako bimwe mubizashyirwamo imbaraga, harimo kurangiza imanza zaciwe n’inkiko, ndetse no kugirana inama n’abaturage bakunze gusiragira mu nkiko kubera imanza z’amahugu, ndetse bikazajyana no gusobanurira abaturage unshingano za buri muyobozi ndetse n’ubufatanye basabwa mu guteza imbere aho batuye.

Ubwo yatangizaga uku kwezi kw’imiyoborere myiza kandi mu Murenge wa Nkungu, Mayor Nzeyimana Oscar, yasabye abaturage  kuzagaragaza aho bitagenda n’abayobozi bafite intege nke, kugira ngo hashakwe umuti n’icyerekezo cyaganisha abayobozi n’abayoborwa mu murongo umwe w’iterambere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles