Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere Antoine Buruhukiro aratangaza ko mugihe cy’amezi atatu cyiswe ukwezi kw’imiyoborere myiza, kizasiga ibibazo by’abaturage bitari byarabonewe umuti bisubijwe bikarangira.
Ibi yabitangarije mumuhango wo gutangiza kumugaragaro ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero byabaye kuri uyu wa kabiri.
Antoine avuga ko ibintu nyamukuru bizitabwaho muri iki gihe ari ukumanuka mu midugudu maze hagashakirwa umuti ibibazo by’abaturage bitakemutse, nkuko yanatangaje ko hari abajya bahamagara bakoresheje terefoni bakavuga ko bafite ibibazo bidakemurwa ngo birangire.
Hari kandi no gufasha akarere mugushimangira imiyoborere myiza cyane cyane hatangwa serivisi zoboneye kandi munzego zose, zaba iza Leta cyangwa izabikorera, ndetse no kwamamaza amahame y’imiyoborere myiza binyujijwe mumarushanwa atandukanye.
Uyu muyobozi wanatangaje ko RGB (Rwanda Governance Board)yamushinze kuzita kukarere ka Ngororero mugihe cy’amezi 3, yanasabye abaturage kudatsimbarara kumyumvire yo kutava kwizima kandi bazi ko ntakuri bafite, ugasanga bibahoza munzira, batakaza igihe n’amafaranga gusa.
Aha akaba yatanze urugero rw’umuturage wo muntara y’Iburasirazuba uherutse kwishinganisha kubera mugenziwe wamuhozaga mumanza, akaba yari amaze kuburana nawe inshuro 49 zose kandi amutsinda ariko inkiko zigakomeza kwakira ibindi birego by’uwo muturanyi byari bigamije kumutesha umutwe gusa.
Abaturage bari mumuhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere bagaragaje ibyishimo, ndetse bamwe batangaza ko bagiye kongera kubona uko batanga ibitekerezo byabo imbonankubone n’abayobozi babo.