Nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa akarere kamaze kugeraho muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013, inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yashimiye intambwe akarere kamaze gutera inasaba ko hakongerwamo ingufu kugira ngo gakomeze gutera imbere no kwesa imihigo.
Ibikorwa byamurikiwe inama njyanama isanzwe yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 20/01/2013 bigizwe n’ibimaze kugerwaho mu mihigo akarere kasinyanye n’umukuru w’igihugu, ibikorwa byakozwe bitari mu mihigo ndetse na raporo y’uko umutungo winjiye n’uko wakoreshejwe.
Nk’uko byagaragajwe muri raporo y’igihembwe cya kabiri yashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’akarere, Mugisha Philbert, imihigo igeze ku rwego rushimishije kuko hafi ya yose yamaze gutangira ndetse irenga 70% ikaba imaze kugerwaho ku kigero kiri hejuru ya 50%.
Muri rusange, mu mihigo 55 akarere kahize, 39 iri mu ibara ry’icyatsi bivuga ko iri hagati ya 50% na 100% harimo n’iyamaze kugerwaho 100%, imihigo 10 iri mu ibara ry’umuhondo rishyirwamo imihigo iri hagati 20% na 49%, naho imihigo itatu gusa ikaba ariyo iri mu ibara ry’umutuku ifite munsi ya 19% ariko nayo ikaba iri gushyirwa mu bikorwa, itatu gusa ikaba ariyo itaratangira bitewe n’uko gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ariko ibiteganya.
Mu bikorwa bitari mu mihigo y’akarere, Mugisha yerekanye ko akarere kujuje ibagiro rigezweho ryamaze kwegurirwa abikorera ngo ribyazwe umusaruro, uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ruri kubakwa ku bufatanye n’abikorera ruzatangira imirimo mu kwezi kwa kane uyu mwaka, imiryango itishoboye yafashijwe mu kwezi k’umuryango, n’ibindi bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
Inama njyanama yashimiye ibi bikorwa byose akarere kamaze kugeraho inasaba ko ibikorwa bigaragara ko bikiri inyuma mu mihigo byakongerwamo ingufu kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere, ndetse ngo bitazababuza amanota mu gihe bazaba bahigura ibyo bagezeho.