Ibikorwa by’imihigo by’umwaka 2012-2013 bimaze igihe cy’amezi atandatu bitangiye, bivugako bigeze hagati mu mwaka, hirya no hino mu mirenge y’akarere ka Gisagara hari gusuzumwa aho bigeze kugirango bamenye aho bitameze neza babikosore kare maze bazabashe kugira umwanya mwiza kurushaho.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ubwo hasuzumwaga ibikorwa by’umuhigo mu murenge wa Mamba ho muri aka karere ka Gisagara kuri uyu wagatanu, byagaragaye ko ibikorwa byabo hari ibikiri hasi, bikenewe kongerwamo imbaraga cyane kuko bitabaye ibyo byazasubiza akarere inyuma mu manota kandi ngo ikigambiriwe ari ukugira ibikorwa byiza bizanabahesha umwanya mwiza ku rwego rw’igihugu.
Ibi ariko ngo bikaba bizagerwaho abayobozi n’abaturage nibashyira hamwe bakongera imbaraga mu bikorwa cyane ko muri uyu murenge wa Mamba hari aho byagaragaye ko bigenda neza nko mu bukungu aho bagiye bahinga ibyo bateganyije bikagerwaho, hakaba hari n’aho bikiri hasi nko mu rwego rw’ubuzima aho bagisabwa kurwanya Malariya cyane iri kuhaboneka, ubundi nanone ibipimo byo kuboneza urubyaro bikaba bigaragaza ko bakibyara uko bishakiye.
Umukuru w’ibitaro bya Gakoma muri uyu murenge aragira ati “Kuboneza urubyaro biracyari ku hasi kuko ubu turi kuri 34% bigaragaza ko abaturage b’uyu murenge bakibyara uko bishakiye, hanyuma ariko tukaba tukinafite ikibazo cya malariya bigaragara ko mu ndwara tuvura zose malariya yonyine ifata ikigereranyo cya 14% bivuga ko tugomba kongera imbaraga n’ingamba mu kuyirwanya”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi arashima cyane uyu murenge wa Mamba ibyo wamaze kugeraho, ariko kandi agasaba buri wese uhatuye ko yakongera imbaraga kugirango muri aya mezi asigaye bakore ibyo bataratunganya cyane ko imihigo itagamije gusa gushimwa no guhabwa amanota, ahubwo icyo igamije aari ukuzamura abaturarwanda, bakarushaho kugira iterambere kandi barigizemo uruhare.
Bwana Léandre Karekezi avuga ko abona bikwiye ko buri wese yakwisuzuma, akareba aho ageze maze bikamufasha kumenya icyo agomba gukora, cyane ko n’ubwo abantu bagira byinshi byo gukora ariko ko batanakwiye kwibagirwa ibikorwa by’imihigo.
Akarere ka Gisagara ubushize kaje ku mwanya wa 8, ubu kifuza kuza imbere kurushaho.