Mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro tariki 17/01/2013 habereye igikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’intore zo ku rugerero, ku ikubitiro izo ntore zifatanyije n’abaturage bakaba barasibuye imirwanyasuri ndetse bahanga n’indi mishya ku misozi itatu yo mu tugari twa Bumba na Mageregere.
Mu murenge wa Mushubati abitabiriye ibyo bikorwa by’intore zo ku rugerero ni 74 barimo abarangije ayisumbuye ndetse n’abiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Icyo bose bahurizaho ni uko ibyo bikorwa ari ingirakamaro haba mu gace batuyemo ndetse no ku gihugu cyose muri rusange
Umwe muri izo ntore witwa Murenzi Eric yagize ati : “ Turabyishimira cyane kuko bitumenyereza gukoresha amaboko yacu, kandi tubikora nk’abana b’u Rwanda dushaka ko igihugu cyacu gitera imbere”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick avuga ko ibyo bikorwa bizagira uruhare runini mu kwihutisha imihigo y’umurenge.
Ati : “ Reba nk’iki gikorwa bakoze! Barwanyije isuri ku misozi itatu yose ingana gutya! Nk’ibyo byose ndetse n’ibindi bazagenda badufashamo biri mu mihigo yacu”.
Abaturage bose b’umurenge bafatanyije n’intore zo ku rugerero muri uwo muganda, bakaba bari bahamagawe kugira ngo bagire imyumvire imwe kuri ibyo bikorwa intore zizakorera mu midugudu iwabo kandi bikorerwa abo baturage.
Bimwe mu bikorwa izo ntore ziteganya kugeraho mu gihe cy’amezi atatu birimo gusibura imiringoti bagahanga n’indi mishya, kwigisha abaturage batazi gusoma no kwandika, gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, gushishikariza abaturage kwizigamira no kwaka inguzanyo,kubaka uturima tw’igikoni ndetse no kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye birinda indwara zituruka ku mirire mibi.
Ibikorwa byabo bazajya babikora iminsi itanu mu cyumweru mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa.