Abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu tugari two mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza inshingano zabo zo kurwanya no guhashya burundu ibiyobyabwenge mu tugari batuyemo kubera ko babashije gusobanukirwa n’icyo ibiyobyabwenge ari cyo ndetse n’icyo bakora mu gihe hari aho babibonye.
Ubumenyi ku miterere y’ibiyobyabwenge ndetse n’uruhare basabwa mu kubirwanya, bwahawe abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu tugari two mu mirenge ya Gihango, Murunda na Mushubati igize zone cya Congo Nil. Muri ayo mahugurwa kandi hatumiwemo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two muri iyo mirenge itatu hamwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge.
Perezida wa komite y’ijisho ry’umuturanyi mu karere ka Rutsiro, Pasteur Hitimana Dominique avuga ko ayo mahugurwa azagira akamaro mu guhashya no kurandura burundu ibiyobyabwenge mu karere ka Rutsiro ashingiye ku byari bikubiye mu nyigisho bahawe.
Hitimana avuga ko izo nyigisho ari ingenzi kubera ko n’ubwo mu karere ka Rutsiro nta biyobyabwenge bikomeye bihaboneka nka Cocaine, ariko urumogi bakeka ko rushobora kuhaboneka bitewe n’uko akarere ka Rutsiro gahana imbibi na repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Ngo hashobora kuboneka na za nzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Abahuguwe bahawe inshingano zo gushishikariza, kwigisha no gusobanurira urubyiruko rwo mu duce batuyemo icyo ibiyobyabwenge ari cyo, ububi bwabyo ndetse bagatanga n’amakuru ku buyobozi no ku nzego z’umutekano mu gihe hari aho babibonye. Izi ni na zo ngamba batahanye nk’uko umwe muri bo witwa Mukashema Olive yabisobanuye.
Ati : “ Niba mbonye umuturanyi wanjye anywa ibiyobyabwenge ngomba kumugira inama ko agomba kubireka ndetse ngatanga n’amakuru ku bayobozi kugira ngo na bo bamfashe kumugira inama cyangwa se bamushyikirize abashinzwe umutekano”.
Abantu 68 ni bo bakurikiranye ayo mahugurwa ku kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge. Nyuma yo guhugura abo muri zone ya Congo Nil hakaba hazahugurwa n’abandi bo mu yandi mazone atatu asigaye agize akarere ka Rutsiro.