Ibi byagaragajwe n’abagize komite za njyanama zo mu tugari two mu Karere ka Huye, bateraniye mu mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 5 Nyakanga, akaba ari kubera mu cyumba cy’inama cy’aho bita kuri Pisine ho mu mujyi wa Butare.
Hari nyuma y’ikiganiro ku ndangagaciro z’umuyobozi mwiza, aho basabwe kungurana ibitekerezo binyuze mu matsinda, maze bagasubiza ibibazo bitandukanye harimo ikigira kiti “gushyiraho abayobozi bacu mu nzego zose bikorwa neza?
Abari bagize itsinda ryagombaga kuganira kuri iki kibazo basanze abayobozi bashyirwaho neza kuko bica mu matora, ariko ngo hakaba hari aho bidakorwa neza. Ingero ngo ni hamwe na hamwe bagendera ku marangamutima, aho batora abantu kuko baba bazi ko ntacyo bica bakaba nta n’icyo bakiza bityo bakabatorera kwizera ko batazatunga agatoki amakosa yabo. Ahari ibigo by’amashuri ho ngo batora nabi.
Ibitekerezo byatanzwe ku mitorere y’abanyeshuri byagaragaje ko akenshi bajya gutora abantu batazi. Kubera ko amatora akorwa mu buryo bwo guhagarara inyuma y’abo babona bababera abayobozi beza, aba banyeshuri bo akenshi bahitamo kwihagararira inyuma y’umuntu babona adafite abamuhagaze inyuma, dore ko akenshi baba batanazi abo bagiye gutora.
Kubera ko hari igihe abanyeshuri baba ari benshi, akenshi uwo abaturage bari bimye amajwi bitewe n’uko bazi ubushobozi bwe, usanga ari we utowe.
Uwatanze iki kiganiro, Bwana Kalisa Clément, umwe mu bagize njyanama y’Akarere ka Huye, we yabwiye abari bitabiriye amahugurwa ko ari byiza kuba bazi ahari ikibazo, maze abagira inama y’uko mu matora ataha bazafata igihe cyo gusobanurira abanyeshuri akamaro ko gutora neza, ndetse na mbere yo gutora bakabanza guha abantu umwanya wo kumva imigabo n’imigambi y’abiyamamaje.
Google+