Nk’uko bimaze kuba intego kandi byihutisha iterambere ry’igihugu, gukorera ku mihigo byageze no mu tugali. Ni muri mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi igikorwa cyo gusoza imihigi ya 2012-2013 y’utugali n’imidugudu byo muri uwo murenge bamuritse ibyo bazageraho.
Muri uwo muhango abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari hamwe n’abaprezida ba za njyanama bafatanya ibikorwa mu byiciro bitandukanye bashingiye ku nkingi enye za guverinoma mu miyoborere myiza ngo ibizibandwaho ni ukubonera inyubako utugari, mu bukungu ngo bahize guteza imbere gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi bagendeye kuri gahunda yo guhuza ubutaka, gusarurira hamwe, guhunika no kuzigama, mu mibereho myiza bahize kugeza abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro binyuze mu bukangurambaga bakanabashishikariza kandi ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza ndetse n’isuku.
Mu butabera ngo bazarwanya akarengane no gukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu nteko z’abaturage kugirage basiragira mu nkiko ugabanuke.
Zimwe mu mbogamizi aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragaje ni imyumvire y’abaturage ikiri hasi n’inzitizi z’ubukene aha ingamba zafashwe ni uguhererekanya amakuru ku nzego zose kandi ku gihe.
Google+