Ruboneza Ambroise umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo
Nyuma y’aho bamwe mu batuye Akarere ka Gatsibo batangarije ko hari abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge babaca amafaranga abahinga bavanga imyaka, ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko bitemewe n’amategeko, n’abazafatwa babikora bazabihanirwa.
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gushishikariza abaturage guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka bw’aho batuye bagatera imbuto imwe, niba ari ibigori ntibavangemo indi myaka.Mu gihe hari ababirenzeho, abaturage bavuga ko bacibwa amande aremereye.
Umwe mu baturage twaganiriye utarashatse ko izina rye ritangazwa, wo mu murenge wa Rugarama agira ati “ Abayobozi bamwe, usanga hari aho baca amande abavanze imyaka. Ba goronome bamwe baca abaturage ibihumbi 30 atagira inyemezabwishyu batanze.”Abaturage bagasaba ubuyobozi bw’Akarere guhagurukira ako karengane.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko bitemewe bigomba guhagarara, yagize ati “Umuntu wese ukora ibi bikorwa byo guca abaturage amafaranga, ararenga ku mategeko, amafaranga abaturage batanga agomba kuba ateganywa n’amategeko.”
Ruboneza ambroise akomeje avuga ko umuntu ubirengaho agaca amafaranga abaturage ari ubujura.
Ruboneza avuga ko mu nama ya njyanama y’Akarere iteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu,tariki 11/1/2013 ijyanye n’amashyamba n’ubuhinzi, iziga no kuri icyo kibazo bamagane uwaba wese yaca amafaranga abaturage.