Murugendo bamwe mubagize Sena y’u Rwanda bamaze iminsi bakorera mu karere ka Ngororero, barasaba abaturage kudasigara inyuma mubwisungane mukwivuza, ndetse n’abayobozi gufasha abaturage muri icyo gikorwa.
Mu isuzuma ryakozwe n’abayobozi batandukanye kurwego rw’akarere ka Ngororero n’ibitaro biri muri ako karere, ba senateri Bishagara Kagoyire Therese na Senateri Sindikubwabo Jean Nepomscene basanze muri rusange akarere ka Ngororero kageze ku kigereranyo cya 62%, mu kwitabira ubwisungane mukwivuza.
Ku bitaro bya muhororo, abo bayobozi bahahuriye n’abayobozi n’abakozi b’ibitaro bya Kabaya na Muhororo, abayobozi b’ibigonderabuzima byose byo mu karere n’abandi bafite uruhare mu gikorwa cya mutuelle de Sante. Zimwe munzitizi ziri muri iyo gahunda harimo kuba harabaye amakosa mugushyira abaturage mubyiciro.
Bamwe mubashyizwe kurutonde batabikwiye batinye kujya gufata amakarita yabo
Nkuko byemezwa na bamwe mubakozi b’ubwisungane mukwivuza, hari aho bigaragara ko abayobozi b’inzego zibanze hamwe n’abajyanama b’ubuzima aribo biganje mubashyizwe kurutonde kandi bifashije, ndetse hakaba n’aho usanga hari n’abaturage bakize bari kuri urwo rutonde.
Mushimiyimana Odile, umukozi w’ubwisungane mukwivuza kukigonderabuzima cya Rususa avuga ko hari ingero z’abantu bifashije harimo nk’uwitwa Sebera ufite imodoka utuye mu mudugudu wa Rususa mu murenge wa Ngororero ndetse n’umujyanama w’ubuzima witwa Uwitonze Theogene wo mu murenge wa Kageyo nawe uzwiko ari mubifite ariko bakaba bagaragara kurutonde rw’abagomba kwishyurirwa na Leta.
Icyakora, amabwiriza yaturutse kurwego rw’akarere yemerera abakozi b’ubwisungane mukwivuza ko abo bantu batahabwa amakarita yo kwivuza maze bakazasimbuzwa abandi bigaragara ko batishoboye kandi bigakorwa aho byagaragaye ko hari ibibazo hose nkuko Havugimana Venuste ushinzwe ibikorwa bya mutuelle de santé kurwego rw’akarere yabidutangarije.
Kuba gukosora amakuru ajyanye n’ibyiciro by’ubudehe bitaragenze neza nicyo gishyirwa mu majwi ahanini. Havugimana avuga ko hari n’abaturage bagiye bibaruzaho abantu batahaba baziko ari imfashanyo bagiye guhabwa nyuma basabwa kubatangira imisanzu ya MUSA ntibayitange kandi umukuru w’umuryango agomba kwishyurira umuryango wose bityo ntibemererwe kuvurwa.