Nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka abaturage bakunze gucika integer ndetse akanshi ugasanga bafite ubukene kuko baba baratagaguje ayo bari bafite binezeza maze bikabagora kongera kubona intangiriro. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hategekimana Hesron arasaba abaturage kongera imbaraga bakaguma ku muvuduko wo gushaka gutera imbere kugirango imishinga itandukanye batangiye idasubira inyuma.
Hategekimana Hesron Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere
Mbere y’uko iminsi mikuru isoza umwaka iba, abaturage bo mu karere ka Gisagara bibukijwe ko nyuma yayo ubuzima bukomeza ndetse by’umwihariko ko hari n’itangira ry’amashuri bityo bakaba batagomba gutagaguza amafaranga uko babonye. Abaturage nabo ubwabo bavuga ko koko bikunze kuba ikibazo nyuma y’iyi minsi mikuru, aho ngo usanga baba batazi aho bazahera kuko baba baramariye amafaranga yose mu minsi mikuru, itangira ry’amashuri rikaba ikibazo ndetse no mungo hagasigara ubukene. Pascal Sinzabakwira utuye mu murenge wa Save aragira ati “Mu minsi mikuru turinezeza tukibagirwa rwose ko mu kwambere hazabaho. Akenshi usanga dutangiye kugenda dusaba amadeni nyuma, bikadushobera rwose kandi ari twe tubyiteye”.
Aba baturage ariko kandi bavuga ko bitari nka mbere kuko ngo ubu bagerageje gukurikiza inama bagiye bagirwa n’abayobozi, bamenya kuzigamira ibindi bikorwa bafite muri uyu mwaka. Marie Jeanne Mutimukeye utuye mu murenge wa Musha ati “Mbere twajyaga twirira tukibagirwa raiko ubu iwanjye nta kibazo dufite rwose kuko twabashije gukurikiza inama twagiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ubwo yazaga mu murenge wacu mbere y’iyi minsi mikuru, ubu abana bazatangira amashuri neza nta kibazo”.
Bwana Hategekimana Hesron umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, arasaba abaturage gukomeza ibikorwa bigamije kubateza imbere birimo kubitsa muri sacco, kwitabira imishinga ibyara inyungu no kwishyira hamwe. Arashishikariza kandi abaturage gukora imirwanyasuri icungamiye ibishanga bihingwamo umuceri kuko byagiye bibaho imvura igwa umuceri ugatwarwa, asaba kandi ko bakwitabira kurwanya ibigunda bigaragara ku misozi imwe n’imwe bakahahinga ibihingwa bihera.
Aka karere ka Gisagara gakorwamo cyane umwuga w’ubuhinzi, gakunze kwera imyumbati, urutoki n’ibigori iyo byitaweho uko bikwiye.