Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye,rwananyuze mu itorero mu mwaka wa 2012, rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere

$
0
0

Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye,rwananyuze mu itorero mu mwaka wa 2012, rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagiye gufataniriza hamwe imbaraga zabo mu gukora ibikorwa biteza imbere igihugu,bahereye ku bibazo bikunze kuboneka aho batuye

Nyuma y’aho ibikorwa by’itorero bigarukiye mu Rwanda, buri mwaka urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, ritabira icyo gikorwa.

Ni muri urwo rwego, bamwe mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, rwananyuze mu itorero uyu mwaka ushize wa 2012, ruvuga ko rugiye kuba umusemburo w’iterambere rufata iya mbere mu gukora ibikorwa byubaka igihugu. Ibi rukazabigeraho rushyira mu bikorwa ibyo rwize ndetse runakoresha imbaraga zarwo. Rukazibanda cyane ku bibazo biboneka hirya no hino aho rutuye nk’uko bamwe muri bo babidutangarije.

Ngaboyimanzi Claude,ni Inzirakurutwa yo mu karere ka Nyabihu,mu murenge wa Mukamira. Avuga ko mu mashuri yisumbuye,mu masomo yize harimo na “geographie”. Avuga ko akarere ka Nyabihu gakunze kwibasirwa n’isuri,ari nayo mpamvu,nk’umwe mu bagatuye,unafite n’imbaraga,akwiye kuzikoresha yubaka igihugu.

Binyuze mu bumenyi afite,akaba avuga ko agiye gushishikariza abaturage kurushaho kurwanya isuri,hakorwa ibikorwa biyikumira. Akaba yiyemeje kuzatanga imbaraga ze uko bishoboka,mu gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu no kugiteza imbere nk’umwe mu bakigize. Aboneraho no gushishikariza bagenzi be kugira imyumvire yo gukunda igihugu no guharanira kugiteza imbere,kuko ari bo baba bikorera.

Ku bavuga ko Leta ariyo yakagombye guteza imbere igihugu,Ngaboyimanzi Claude avuga ko bakagombye kumva ko Leta ari bo kandi ko ari bo bakagombye gufata iya mbere mu guteza imbere igihugu. Ku bafite imyumvire yo kwangiza ibikorwa bya Leta,Ngaboyimanzi avuga ko aribo ubwabo baba biyangiriza. Niyo mpamvu abasaba guhindura iyo myumvire,ahubwo bagahinduka ijisho ry’ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa byose bikorwa mu iterambere rusange ry’abaturage.

Umwe mu bakobwa twaganiriye,wanyuze mu itorero,nawe avuga ko agiye gufatanya n’abaturage kurwanya Ibiza n’ingaruka ziterwa nabyo akoresheje imbaraga ze. Avuga ko akarere ka Nyabihu,gakunze kuzahazwa n’iki kibazo,ari nayo mpamvu ahamagarira urubyiruko,kuba imbaraga z’igihugu zubaka koko,bagaharanira gukemura bene ibi bibazo bigenda biboneka aho batuye,bityo bakaba umusemburo w’iterambere.

Mu gihe mu Rwanda hagaragara umubare munini w’urubyiruko, kwihangira imirimo,gukoresha imbaraga zarwo mu gukora imirimo iyo ari yo yose ntawo rusuzuguye,zikaba ari zimwe mu nzira urubyiruko rugirwa inama yo gukoresha kugira ngo rwikure mu bukene rwiteze imbere,ruteze n’imbere igihugu.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles