Abaturage bo mu mudugudu wa Karangiro ho mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ngo barasanga kwibona mu muryango umwe bizabageza ku iterambere rirambye ni muri urwo rwego bose, ari abagore n’abagabo babo bahuriye hamwe muri hoteri inyenyeri kugirango barebere hamwe icyatuma bakorera hamwe ntavangura rigize aho rishingiye ibyo ngo bikazatuma umudugudu wabo uba intangarugero n’icyitegererezo.
Bimwe mubyaganiriweho kumugoroba wo kuwa 02/01/2013, byatuma uwo mudugudu urushaho gutera imbere harimo gushyira mubikorwa gahunda za Leta ,kubaka imihanda ihuza amakaritsiye yabo bose, kurihira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri 20% doreko bamaze kugera kuri 98 ikindi biyemeje ni uguca imiturire y’akajagari kugira ngo ibyo bizagerweho biyemeje gushyiraho isanduku ihoraho aho buri wese azajya atanga amafaranga 500 kukwezi ndetse abishoboye bakagira akarusho bashyiraho kugirango mugihe gito ibyo byose bizabe bigezweho
Abagize uwo mudugudu barimo Ndamuzeye Emanuel batangaje ko bazubahiriza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu gufashanya no kujyinama hagati y’abashakanye hagamijwe iterambere ry’imibereho yabo, abashakanye nabo batangaje ko bazajya baganira kubibazo biri mu rugo rwabo bakabishakira umuti bafatanyije kandi buri wese akagerageza guhanga agashya ibyo byose bavuga ko bazabikesha kwibungabungira umutekano bafatanyije n’inzego z’umutekano
Mugusoza ibi biganiro umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa gihundwe Muganga Emanuel mu ijambo rye yasabye buri wese guhorana ishyaka no guharanira ibyiza byiterambere ry’umurenge wabo, mu gusoza ijamborye yasabye abo mumudugudu wa karangiro kurangwa n’ubumwe ndetse n’ubuvandimwe nogufashanya mubyiza cyangwa ibyago ibyo ngo bikazaba imbarutso y’iterambere ryabo.