Kuri uyu wa 03/01/2013 mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kirehe batashye inyubako y’akagari ka Cyanya, abaturage biyubakiye mu ngufu zabo bafatanije n’ubuyobozi bw’akagari bakaba kuri ubu bavuga ko bagiye kujya bakemurirwa ibibazo byabo bari mu nyubako biyubakiye.
Sebarera Augustin ni umuturage utuye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama avuga ko aka kagari kabo bakubatse mu gihe gito kubera ibitekerezo by’abayobozi akaba avuga ko igitekerezo cyo kubaka akagari bagitewe nuko ako bari bafite mbere kari kubatse ahantu ku musozi kandi kubatse nabi bityo bafatanije n’ubuyobozi bafata gahunda yo kwiyubakira akagari kugira ngo bajye bakemura ibibazo byabo ku buryo buboroheye bari mu nyubako y’akagari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama Nizeyimana Theoneste avuga ko akagari ka Cyanya kubatswe mu gihe gito kuko batangiye kukubaka ku itariki 05/11/2012 kakaba kubatswe n’ingufu z’abaturage mu rwego rwo kwihesha agaciro,aka kagari ni kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kigarama aho umunyamabanga nshingwabikorwa avuga utugari twose twubatse, ikibura ari ukuvugurura kugira ngo bagire utugari twubatse neza.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko iki gikorwa cyo kubaka akagari ka Cyanya kari mu tugari umunani bahize mu mihigo y’uyu mwaka ko buzubakirwa, ubuyobozi bufatanije n’abaturage barangije kubaka aho bari barateganije mu mihigo , bakavuga ko utugari turindwi dusigaye natwo inyubako zigeze kure kuburyo mu kwezi kwa gatatu utugari twose tuzaba tumaze kuzura abayobozi batwo badukoreramo.
Umurenge wa Kigarama utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 30 naho akagari ka Cyanya kagizwe n’imidugudu 11kakaba gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitandatu, inyubako y’aka kagari ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 15.