NYAGATARE: Abayobozi b’inzego zitandukanye z’akarere ka Nyagatare barasabwa gufasha abaturage kurushaho kumenya kwicungira umutekano banarushaho gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’umutekano y’aka karere ku bufatanye n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba n’abayobozi bashinzwe umutekano ku rwego rw’igihugu.
Iyi nama y’umutekano yabanjirijwe n’umuhezo w’abanyamakuru, ikaba yari ifite impamvu nyamukuru zo gukangurira abaturage kurushaho gukora inama nyishi zibakangurira kwitabira gahunda za Leta, birinda ibihuha bibarangaza, bakita ku bikorwa bibateza imbere.
Ikindi cyagarutsweho ni ugukoresha ikaye y’umudugudu yandikwamo abinjira n’abasohoka mu mudugudu, kandi hakabaho gukurikirana ko abinjiye bakora koko ibikorwa byabazanye kandi ko igihe bihaye cyo kumara mu mudugudu cyarangiye.
Gukoreshwa abantu bashyizweho n’ijisho ry’umuturanyi mu turere no mu mirenge mu rwego rwo gukumira ibiyobyabwenge, cyane cyane ko akarere ka Nyagatere gahana imbibi n’ibindi bihugu nk’ubugande na Tanzania kuburyo kubyinjizamo bitagoranye nabyo byagarutsweho.
Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yasabye abari bitabiriye iyi nama gushyira mu bikorwa ubutumwa bahawe, aboneraho no kubifuriza umwaka mushya wa 2013.
Muri iyi nama y’umutekano, ikibazo cy’abacuruza ibintu cyangwa ababyinjiza mu buryo butemewe n’amategeko nacyo cyagarustweho kuko ngo babona kimaze gufata intera ndende cyane cyane nko mu murenge wa Tabagwe nk’inzira ya za Chief Warage na Kanyanga ziva Ibugande.
Abanyarwanda muri rusange banibukijwe gukoresha telephone itishyurwa mu gutanga amakuru mu rwego rwo kwirinda ibyaha byabakururira impfu za hato na hato.
3046 niyo numero y’akarere ka Nyagatare naho 3532 niyo y’Intara y’Iburasireazuba. Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko ikibazo cy’umutekano aricyo kigiye kwimirizwa imbere kugira ngo abanyarwanda bagire amahoro, bityo barusheho gukomeza kwiteza imbere, ubwo yashimiraga abayobozi bo ku rwego rw’igihugu ku biganiro batanze.
Muri iyi nama kandi umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, yibukije abayobozi kurwanya ruswa kuko ngo imunga umutungo w’igihugu.
Mu ijambo rye umugaba mukuru w’inkeragutabara Liyetona Generale Fred Ibingira, yibukije abari bitabiriye iyi nama kutita ku bihuha byabavuga y’uko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe M23 urwanya Leta ya Congo.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukaye, kuva ku buyobozi bw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu.