Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abutugali tugize akarere ka Ngoma bibukijwe ko kutaba aho bakorera ari amakosa kandi bihanirwa bityo ko abatabikora bakwikubita agashyi.
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, mu nama yabahuje n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugali ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu tugari tariki 19/12/2012.
Nambaje yababwiye ko kuba iminsi mikuru yegereje kurara aho bakorera ari umwihariko kuko muri iyi minsi mikuru hakunda kuboneka ibikorwa bihungabanya umutekano.
Yagize ati “ndongera kubisubiramo, abanyamabanga nshingwabikorwa batarara aho bakorera tugiye kubafatira ibyemezo. Buri munyamabanga nshingwabikorwa agomba kuba aho bakorera ,ntawemerewe gukora ataha ahandi.”
Muri iyi nama abayobozi bajya bazimya telephone nabo babwiwe ko bitemewe kuko bakenerwa n’abaturage yaba igihe bahuye n’ikibazo cyangwa n’abayobozi bakaba babahamagara bakeneye amakuru y’akazi.
Mu gihe cy’iminsi mikuru hakunda kugaragara ibikorwa by’urugomo biterwa n’ubusinzi aho ngo baba bizihiza Noheri cyangwa Ubunane abaturage bamwe bakanwa bagasinda maze bakarwana.
Mu gihe cy’iminsi mikuru kandi hakunda kugaragaramo ibikorwa by’umutekano muke birimo n’ubujura bityo bikaba aribyo byatumye abayobozi bakoraga icyo bita kudomoka bagataha babibujijwe bagasabwa kurara aho bakorera.