Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abayobozi baza gusura abaturage babo bafungiye muri gereza ya Gitarama ngo bamenye ibibazo byabo

$
0
0

Untitled8

abagororwa muri gereza ya Gitarama bakemurirwa ibibazo n’abayobozi babo

Mu rwego rwo kumenya ibibazo abacumbikiwe muri gereza ya Gitarama bafite, abayobozi ku mirenge no ku tugari baza gusura abaturage babo bahafungiye bakaganira birambuye.

Ubwo twasuraga iyi gereza tariki 18/12/2012 twasanze abari basuwe, ari abo mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga.

Abari basusuye aba bagororwa ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two muri uyu murenge, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Roger Rwiyereka.

Rwiyereka avuga ko ibibazo bakunze gusanga aba bagororwa bafite ari ibijyanye n’imitungo yabo, aho usanga aho umuntu wafunzwe agurishirizwa imitungo ye atabimenyeshejwe.

Agira ati: “hari nk’abo usanga abagore babo baba baragurishirije nk’amasambu yabo cyangwa indi mitungo batabamenyesheje, ibyo tugerageza kubikemura, hari n’abo usanga bafite ikibazo cyo kudasurwa n’abagore babo cyangwa abagabo babo; icyo gihe turabaganiriza bakisubiraho”.

Umuyobozi wa gereza ya Gitarama avuga ko bashyizeho iyi gahunda kuko ngo hari ibibazo bibera muri gereza akenshi baba batazi. Ibi bibazo kanshi badakunze kumenya usanga hari aho bihuriye n’ibyo baba barasize mu ngo iwabo cyangwa ku midugudu aho bakomoka.

Iyo abayobozi babo baje kubasura bakabatega amatwi ngo hari byinshi bahava bamenye kandi akenshi baranabikemura kuko bajya ku midugudu bakabyigirayo.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo kandi aba bagororwa baba bafite muri gereza ubuyobozi bubahagarariye, aho babwirana ibibazo bafite bakabikemura hagati yabo, ibinaniranye bikagezwa ku buyobozi bwa gereza.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles