Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: intore zahigiye kwimakaza umuco Nyarwanda

$
0
0

intore zahigiye kwimakaza umuco Nyarwanda

Aba banyeshuri bahize ko bagiye guteza imbere umuco

Abanyeshyuri basoje ingando z’itorero mu karere ka Ruhango, mu mihigo bahize bagiye gukora mu mirenge bakomokamo, bagiye bibanda ku muhigo wo kwimakaza umuco.

Izi ntore zavuze ko impamvu zibanze ku muco, ngo n’uko basigaye babona abantu batandukanye bagenda badukana imico yahandi, nyamara ngo umuco ariwo pfundo ry’ibintu byose.

Niyigena Yves Clement ni umwe mu banyeshuri bashoje umwaka wa Gatandatu akaba yaritabiriye ingando z’itorero aturutse mu murenjye wa Kinihira, avuga ko bafite impungenge z’uko mu myka iri imbere umuco nyarwanda ushobora kuzazimara bitewe n’uko abantu bose bagenda badukana indi mico.

Uyu musore kimwe n’abagenzi be bitabiriye itorero mu karere ka Ruhango, bavuga ko ubu bagiye gusigasira umuco bibanda kubakiribato kugirango umuco utazimira.

Depute Murara Jean Damascene witabiriye umuhango wo gusoza itorero tariki ya 17/12/2012, yashimiye uru rubyiruko kuba rwiyemeje gusigasigira umuco w’ igihugu cyabo, ngo kuko igihugu kitagira umuco nta gihugu kiba kokirimo.

Yagize ati “ mwahisemo umuhigo nakunze cyane, kuko ntiwagera ku iterambere nta muco, ntiwagera ku buringanire nta muco, n’ibindi”

intore zahigiye kwimakaza umuco Nyarwanda2

Depute Murara, ashimangira ko igihugu kitagira umuco kiba nta gihugu kikirimo

Uyu mudepite yasabye izi ntore kudasiga aho ibyo zigiye mu itorero, ahubwo ko zisangize abandi ibyo zihavanye.

Izi ntore kandi ziyemeje ko zigiye guca imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi hitabwa ku guhuza ubutaka, gukangurira abaturage gutura mu midugudu n’ibindi.

Itorero ryo mu Ruhango, ryitabiriwe n’intore zigera 1055, harimo abakobwa 535 n’abahungu bagera kuri 520, bakaba baratorejwe ku ma site atatu ariyo Mpanda, Byimana na Ruhango kuri Groupe scolaire Indangaburezi.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles