Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Fatuma Ndangiza arashimira JADF y’akarere ka Bugesera kubera ibikorwa bifatika by’iterambere ikagejejeho

$
0
0

 

Bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Bugesera JADF

Bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Bugesera JADF

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere Ambasaderi Fatuma Ndangiza arashimira uruhare abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Bugesera JADF bagize mu kugeza ako karere ku bikorwa bifatika by’iterambere.

Ibyo yabitangarije mu nama igamije gusuzuma uruhare rwa JADF muri gahunda y’imyaka 5 y’iterambere ry’ako karere, yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 12/12/2012.

Yagize ati “akarere ka Bugesera gafitanye imikorere myiza na JADF, iyi mikoranire nikomeza gutyo akarere kazarushaho gutera imbere”.

Muri iyi nama umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu Rukundo Julius ari na we vice-perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, yagaragaje zimwe muri gahunda ako karere kihaye kugeraho mu myaka 5 iri imbere, ari na ko agaragaza zimwe mu nzitizi zishobora kubangamira igerwaho ry’izo gahunda.

Ati “ izo gahunda ziromo guhuza ubutaka, kuvugurura imihingire aho isuka igasimburwa n’imashini, kongera ubuso bw’ibishanga buhingwa, gushyiraho inganda zicirirtse zizongerera umusaruro agaciro, kugeza amashanyarazi henshi, kongerera ubushobozi inzego z’ibanze mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kongera amazi meza, kuko hari abakinywa amazi y’ibiyaga”.

Rukundo Julius avuga ko ari zimwe muri gahunda zimirijwe imbere mu myaka 5, ubuyobozi bw’akarere busaba abafatanyabikorwa ngo bazagire mo uruhare rufatika.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yavuze ko n’ubwo hari byinshi abo bafatanyabikorwa bagezeho, ngo urugendo ruracyasaba intambwe iratuye.

Ati “ nubwo hari byinshi twishimira ko tumaze kugeraho, ariko nibyo dukeneye nibyinshi haba mu bukungu, mu bikorwa remezo, mu buzima, mu mibereho y’abaturage. Urugendo ruracyari rurerure kugirango tugere ku mibereho myiza twifuza”.

Rukundo Julius vice-perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa

Rukundo Julius vice-perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa

Abo bafatanyabikorwa na bo bavuze ko biteguye kuko n’ubundi ngo ni inshingano bamenyereye zo gukorera hamwe mu guteza imbere ako karere nk’uko bitangazwa na Byamungu Félix umwe mu bakuriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa muri iyi nama ryahaye umuyobozi w’akarere ka Bugesera igikombe kubera imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’iryo huriro.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ryagiyeho mu mwaka wa 2007 kugira ngo ribe urubuga ruhurirwamo n’uturere n’imirenge n’abafatanyabikorwa bagamije gukorera hamwe, guhuza imbaraga, guhanahana amakuru no kwirinda gukorera mu kajagari.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles