Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

“Nidushimira tujye tubanza Imana dukurikizeho FPR” – Umukecuru Candari

$
0
0

Nidushimira tujye tubanzaUmukecuru witwa Candari wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, avuga ko mu gihe abanyarwanda bashimira bakwiye kujya babanza Imana bagakurikizaho umuryango wa FPR kubera ibyiza wakoreye Abanyarwanda.

Agira ati “Dukwiye kubanza gushimira Imana yaremye abatekereje gutangiza umuryango wa FPR ikanabaha icyerekezo gihamye bahaye uwo muryango kugeza ubwo ukora ibitanngaza nk’ibyo wakoreye Abanyarwanda”

Uwo mukecuru w’imyaka ikabakaba muri 60 ugereranyije avuga ko ashimira FPR by’umwihariko kubera ko abanyamuryango b’uwo muryango bamwubakiye inzu kandi yari amaze igihe kinini acumbika mu baturanyi n’abagiraneza.

Candari afite ubumuga ku birenge, kandi ngo nta n’ubundi bufasha afite bwari gutuma abasha kwigondera inzu, none Imana yakoreye mu banyamuryango ba FPR bamwubakira inzu nk’uko abivuga.

Uyu mukecuru atanga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bihebye akavuga ko aho u Rwanda rugana ari heza. Ati “Abayobozi bacu ntacyo badakora ngo badushakire ibyiza, ntabwo twahita dusubirizwa icyarimwe twese ariko bigaragara ko twese ibyiza bizatugeraho”

Candari avuga ko yari acumbikiwe n’umuturanyi we, akaba ngo yari anamutunze ku buryo bugaragara kuko yamuhaga hafi buri kintu cyose akeneye. Asaba abanyamuryango ba FPR n’Abanyarwanda muri rusange kugira umutima wita ku bababaye kuko ari byo byahesha agaciro nyako umunyarwanda.

Uyu mukecuru avuga ko inzu yubakiwe n’urubyiruko rwa FPR mu murenge wa Nyamirama yamushimishije cyane, akaba ari naho ahera avuga ko kuba umunyamuryango wa FPR atari ukubyirata no kubiririmba aho umuntu ari hose, ahubwo ngo ni ukurangwa n’ibikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda bose.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles