Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Urubyiruko ruri mu itorero rurasabwa guhindura ibibazo by’igihugu mo ibisubizo

$
0
0

 

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye basaga 350 bitabiriye Itorero ry'igihugu

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye basaga 350 bitabiriye Itorero ry’igihugu

 Guverineri w’Intara y”Amajyaruguru,  Bosenibamwe Aimé arasaba  abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye  bitabiriye itorero guhindura ibibazo by’igihugu mo ibisubizo.

Ibi yabitangarije mu itorero ry’abanyeshuri rikorerwa muri G.S. Saint Jerome de Janja mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa 11/12/2012.

Mu ijambo rye ryamaze gusa iminota 30, Guverineri Bosenibamwe yibukije abo banyeshuri ko bagomba kurangwa n’imyifatire myiza kugira ngo bazavemo abayobozi b’ejo  beza.

Yanabasabye gushyira imbere gukorera igihugu, bakazavamo abayobozi bafite icyerekezo kandi bazaharanira guhindura u Rwanda igihugu k’igihangange mu karere k’Ibiyaga bigari ndetse no ku isi hose.

Abanyeshuri basaga gato 370 bagaragaza ibyishimo na morali mu ndirimbo n’umudiho, bigishijwe indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda n’amasomo ajyanye na politiki n’icyerekezo cy’igihugu.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko  icyerekezo kimwe, igihugu kimwe, umunyarwanda umwe n’ikipe imwe (One vision, one nation, one people and one team) ari yo ntego bagomba kugenderaho kugira ngo iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda rigerweho.

Ubumwe hagati y’Abanyarwanda ni bwo buzatuma duharanira kurwanira ishema n’agaciro k’igihugu cyacu, ntigisubire inyuma; nk’uko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje abishimangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo yakanguriye abo banyeshuri guha agaciro amasomo bahabwa kuko ari yo mpamba bazitwaza  mu rugamba rwo guhindura  abaturage basize mu mirenge yabo.

Mugomba guhinduka mbere yo kujya guhindura abagize umuryango nyarwanda; nk’uko yakomeje abishimangira.

Harelimana Anastase, umwe mu banyeshuri bari mu itorero yemeza ko ubumwe bigishijwe mu itorero buzabafasha guhindura umuryango nyarwanda.

Uzanyeneza Clementine asobanura ko amasomo babonye mu itorero azabafasha guhindura amateka y’u Rwanda baharanira ko atasubira ukundi.

Abanyeshuri nibarangiza itorero bazatangira urugerero, aho bazakora ibikorwa by’iterambere by’aho bavuka guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatatu.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles