Abakorera mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kwemeranywa ko bagiye kwicyebura mu gutanga serivisi neza aho bakora hose, mu nzego za leta, abikorera n’abakorera abandi.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odetta yagiranye n’abayobozi b’Uturere, ababungiriza, abakuriye ibigo bitandukanye byaba ibishamikiye kuri leta cyangwa abikorera, inzego z’umutekano, abanyamabanki, abakuriye amadini n’amatorero n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kunoza imitangire myiza ya serivisi mu nzego zose zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba bavuze ko iyi nama ije mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yayobowe na Minisitiri w’Intebe ku wa 27/11/2012 ahereye ku bushakashatsi bwakozwe ku mitangire ya serivisi mu Rwanda, aho byagaragaye ko imitangire ya serivisi ikiri hasi cyane mu Rwanda kandi mu nzego zose guhera mu bigo byigenga ndetse no mu nzego za Leta.
Guverineri UWAMARIYA Odette afungura iyi nama yibukije abayitabiriye ko ku ruhande rw’ubuyobozi ubu barimo gukora ibishoboka byose ngo serivisi zirusheho gutangwa neza kandi ku gihe. Mu Ntara y’Iburasirazuba ngo hashyizweho imirongo ya telefoni itishyurwa muri buri Karere ndetse no ku Ntara.
Abagana izi nzego za leta bose ngo bshobora guhamagara ku buntu mu gihe bafite ikibazo kandi bakaba bakwiye guhabwa igisubizo kiboneye. Mu nzego zose z’imirimo muri iyi Ntara kandi ngo bagomba gushyira ku nzugi service zitangwa, umukozi uzitanga ndetse n’amafoto y’abazitanga hamwe n’uwo umuturage yakwitabaza igihe adahawe serivisi neza.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko imitangire ya serivisi ikiri ku cyigereranyo cya 51.4% mu nzego z’abikorera ku giti cyabo ndetse na 70.4% mu nzego za Leta. Muri iyi nama hagarutswe cyane cyane kuri serivisi zitanoze zigaragara mu mahoteli, mu maresitora, mu mabanki, kwa muganga mu batwara abantu mu mamodoka n’ahandi hatandukanye aho usanga umuntu ahabwa serivisi mbi kandi akayishyura.
Abitabiriye inama bemeranyijwe ko ubu hageze igihe cyo kuvugurura imikorere n’imitangire ya servisi kandi aho bidakozwe neza hagafatwa ingamba. Hatunzwe agatoki cyane serivisi mbi mu batwara abantu mu buryo bwihuse bita Taxi express aho usanga mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bagenda bahagarara bashakisha abagenzi mu nzira, bigatuma abagenzi bakerererwa nyamara bari bishyuye serivisi zihuse, Express services. Ubusanzwe imodoka za express zigira igihe zihagurukira ndetse zikagenda zidakata hirya no hino zishaka abagenzi.
Abagenda mu Ntara y’Iburasirazuba benshi binubira ko imodoka zaho zigenda zihagarara hato na hato, ndetse ngo zikaba zitagira igihe cyizwi na bose cyo guhaguruka no gushyika n’ubwo biba byanditse aho zikorera no ku nyemezabwishyu (ticket) abazigendamo baba bahawe.
Rwagaju Louis uyobora Akarere ka Bugesera avuga ko mu Rwanda hakiri n’ikibazo cy’abahabwa serivisi nabo batagira ubushake n’umuhate wo kugaragaza ko bahawe serivisi mbi, ndetse ngo batinyuke bazange ku mugaragaro banabigaragaze bajya ahandi bashobora guhabwa serivisi nziza.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo muri iyo nama, abayitabiriye bafatiyemo ingamba zizafasha mu kuzamura imitangire ya serivisi kugira ngo abasaba serivisi bajye bazihabwa uko bikwiye. Aha abakoresha basabwe kwicarana n’abakozi bakaganira ku buryo bagomba gukora akazi kabo neza, kunoza uburyo bugaragaza ibisabwa ngo serivisi itangwe, aho itangirwa n’igihe bimara, bityo ababagana bagahabwa serivisi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashoje iyi nama yibutsa abayitabiriye ko usaba serivisi adakwiye kubyihererana mu gihe ayihawe nabi, asaba ko habaho ubufatanye ku nzego zose no guhanahana amakuru kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo uko babisabwa.
Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba bemeje ko hazakorwa igenzura ryabyo kandi abazaba batanga serivisi nabi bakabibazwa, aha akaba yasabye abitabiriye inama kongera kugarura indangagaciro yokubaha uje akugana nk’uko byahoze cyera.