Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bari guhugurwa mu buryo bushya bwo guhana amakuru ajyanye n’ibiza

$
0
0

Bari guhugurwa mu buryo bushyaMu rwego rwo kohere amakuru ku buryo bwihuse ajyanye n’ibiza, abashinzwe ibibazo by’abaturage n’abagoronome bo mu mirenge igize akarere ka Musanze, bari guhugurwa ku bijyanye n’imikorere ya gahunda nshya yo kohereza amakuru ajyanye n’ibiza.

Nk’uko byasobanuwe na Ntirenganya Martin ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage mu karere ka Musanze, ngo amasomo bari guhabwa azafasha mu bijyanye no gutangira amakuru ku gihe, binatume ubufasha butangirwa igihe.

Uwamaliya Sabine, umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDMAR, akaba ari umwe mu bari gutanga amasomo, avuga ko aba bantu bari basanzwe bakoresha telefone zabo mu kohereza ubutumwa bujyanye n’ibiza, gusa ngo ubu buryo bushya buzatuma amakuru arushaho kubikika neza.

Yagize ati: “Ubu buryo buzadufasha kubika amakuru, kuko ubutumwa buzajya buhurira muri sisiteme, bibe byanakoroha mu bijyanye no gukora raporo, bifashe mu gukumira Ibiza mu bihe bizaza”.

Rwagati Claude, umukozi mu murenge wa Musanze, ushinzwe ubuzima no kurengera abatishoboye, avuga ko iyi gahunda yo gutanga amakuru, ifasha cyane mu bijyanye no gutanga ubutabazi ku gihe, kuko amakuru aba yatanzwe vuba.

Amatsinda atanu ya MIDMAR, ari kuzenguruka mu turere dutandukanye, atanga amahugurwa mu ikoreshwa ry’igi gahunda nshya, aho buri mukozi muri aba bari guhugurwa yahawe telefone na numero atangiraho amakuru.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles