Ibi bivugwa n’umuyobozi w’aka Karere, Eugene Kayiranga Muzuka, yishimira ko Akarere ayobora kagiye kagira imyanya myiza mu marushanwa yabaye mu minsi yashize, mu rwego rwo gutegura isabukuru y’imyaka 25 ya FPR.
Meya Muzuka ati “Itorero Imanzi ryo mu Murenge wa Ngoma, ryabashije guhiga andi matorero yo mu Karere ka Huye, rigeze ku rwego rw’Intara rihiga andi yose, yemwe no ku rwego rw’igihugu. Ibi ni ibyo kwishimirwa”.
Meya akomeza agira ati “mu mupira w’amaguru, abakobwa bacu bahagurukiye i Mbazi maze bageze ku rwego rw’igihugu baba aba gatatu. Mu masiganwa y’amagare, twabaye aba gatanu. Mu masiganwa y’amaguru, umukobwa wacu yabaye uwa kabiri. Abamugaye bacu babaye aba kabiri.”
Na none kandi, ngo abikorera bo mu Karere ka Huye babaye aba mbere ku rwego rw’intara, ariko baba aba gatatu ku rwego rw’igihugu. Ku mahotel 100 yo mu Rwanda yamuritse ibikorwa byayo, iyitwa Faucon yo mu Karere ka Huye yabaye iya 20.
“Si ibi gusa”, uwo ari Meya Muzuka, “kuko no mu kurwanya ruswa n’akarengane Akarere kacu kabaye aka gatatu ku rwego rw’igihugu.”
Ibi kandi biza byiyongera ku kuba mu guhigura imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2011-2012, Akarere ka Huye karabaye aka 4, kava ku mwanya wa 13 kari kagize mu mwaka w’ingengo y’imari 2010-2011.