Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Itorero ry’abanyeshuri barangije ayisumbuye rikomeje imirimo yaryo

$
0
0

m_Ngororero Itorero ry’abanyeshuri

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kuva ku wa 31 Ugushyingo kigera kuwa 22 Ukuboza 2012, ku ma site 3 ariyo, ETO Gatumba, ADEC Ruhanga na GS IBIKA Kabaya harimo gutorezwa urubyiruko rurangije amashuli yisumbuye rwo mu karere ka Ngororero.

Kuri site ya ETO Gatumba twashoboye gusura nyuma y’uko itorero ritangijwe ku mugaragaro kuwa 5 Ukuboza,  kuri uyu wa mbere hatanzwe ikiganiro cyerekeye imikorere y’Intore k’ URUGERERO. Ikiganiro cyatanzwe na madame Mukantabana Odette umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Ngororero imbere y’abasore n’inkumi 246.

Ngororero Itorero ry’abanyeshuri2

 

 

 

 

 

 

 

Urwo rubyiruko ruri kwitegura kuba intore rwibumbiye mu matsinda (COYS) akurikira: A Coy= Imbanzamihigo, B Coy= Inyesamihigo, C Coy= Intozabahizi, D Coy= Indashyikirwa .

Moral iranga abo basore n’inkumi ishimisha abaza gutanga ibiganiro kuri iyo site. Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urugerero n’uburyo rurangwa n’imirimo y’ubwitange ifite uruhare rukomeye mw’iterambere ry’Igihugu; abanyeshuri basobanuriwe ko URUGERERO  ruzabera iwabo mu mirenge aho bazashyira indangagaciro batojwe mu bikorwa, bakaba bandebereho imbere y’ababyeyi, barumuna na bakuru babo.

Nk’intore bakaba bazafasha imirenge yabo kwesa imihigo batanga ubumenyi n’imbaraga zabo aho bikenewe. Ku rugerero rubategereje basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza iranga intore. Bibukijwe ko nta ntore isiga indi, nta ntore icika cyangwa ngo ice abandi intege, nta ntore nanjye binyobere n’ibindi.

Nyuma y’Urugerero hazaba icyiciro cyo kwesa imihigo aho intore zizagaragaza ibyo zagezeho indongozi zikazahembwa. Abana bibana mu miryango babajije uko bazamera nibajya ku Rugerero kandi wari umwanya wo gushaka imibereho mu ngo zabo.

Ngororero Itorero ry’abanyeshuri3

 

 

 

 

 

 

Madame Mukantabana yabasubije ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibazi, ko kuva yarabareze bagakura ikabaha ubumenyi mu mashuri itazananirwa gukemura ibibazo bashobora guhura nabyo ku Rugerero. Yabijeje ko abatoza bakuru b’Intore batazahwema kubaba hafi. Kubera ko amatsiko bari bafite yabaye menshi basabwe gukusanya ibibazo n’ibyifuzo bakazahabwa ibisubizo mu gitaramo bazagirana n’abatoza b’Intore.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles