Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Inyigisho duhabwa mu itorero ryo ku rugerero zizadufasha kuba indashyikirwa: Abanyeshuri bari mungando

$
0
0

Inyigisho duhabwa mu itorero

NYAGATARE: Mu minsi mike ishize batangiye guhabwa inyigisho mu itorero ryo ku rugerero, abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bari muri site zitandukanye mu karere ka Nyagatare baratangaza ko inyigisho bahabwa zizababera intandaro yo kuba indashyikirwa muri sosiyete Nyarwanda ndetse no mumiryango bakomokamo.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mubanyeshuri twaganiriye aho bari mungando nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.

Niwemutoni Alice, Umunyeshuri mungando kuri site ya Rukomo atangaza ko ingando yajyaga azumva ariko atasobanukirwaga neza icyo zigamije, ariko ngo aho azigiriyemo amaze kunguka byinshi.

“Ubusanzwe numvaga ingando ari nk’ikintu kigenerwa umuntu kikiyongera kumasomo. Ariko ibyo naboneye hano ni ingirakamaro kandi bizamfasha cyane haba mumyigire ndetse no mubuzima busanzwe. Izi ngando zamfashije kumenya neza birushijejo amateka n’indangagaciro z’umuryango Nyarwanda,”

Kuri Niwemutoni, ngo nubwo benshi mubanyeshuri bakunze kwinubira gukora izingando, ngo byakabaye byiza bagiye basobanuza bagenzi babo bazikoze mbere bakamenya impinduka nziza zizana kubuzima bw’urubyiruko.

Ahishakiye Modeste nawe ari mungando zo kurugerero kuri site ya Nyagatare. Yadutangarije ko kuba abasha guhabwa amasomo kuburere mboneragihugu, agahura n’abayobozi batandukanye munzego za leta bimuha gutinyuka no kwigirira ikizere cy’ejo hazaza.

“Ntabwo nari nakicaranye n’umuyobozi mukuru muri leta ngo twungurane ibitekerezo. Mubyukuri sinabona uko mbisobanura kubona nk’umuministiri runaka aza tukicarana kuntebe tukaganira akadutega amatwi kandi akishimira natwe ibitekerezo tumuha. Ibi binyereka ko nanjye ari ejo cyangwa ejobundi naba umuyobozi.”

Kimwe naba banyeshuri bari mungando zo kurugerero, ngo hari icyo bamaze kunguka cyazatuma biyubakira igihugu cyizira amakimbirane, aho banigishwa amateka yaranze u Rwanda rwo hambere no gusobanurirwa kirazira z’umuco nyarwanda.

Izi nyigisho kandi usanga aba banyeshuri baziririmba no mundirimbo zitandukanye bafite morale n’inyota byo kumenya byisnhi byigishirizwa mu itorero ryo kurugerero.

Muri amwe mumasomo aba banyeshuri bishimira harimo nk’isomo ryo kwihesha agaciro no kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda rwo hambere ndetse bikabafasha no kurushaho kumenya kwiha ingamba zatuma bashaka ibisubizo byatuma igihugu kirushaho gukomeza gutera imbere.

James Gakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha ho mukarere ka Nyagatare watanze isomo kukwihesha agaciro, avuga ko uru rubyiruko koko rutanga ikizere cy’ejo hazaza mu iterambere ry’igihugu.

Abanyeshuri bagera kuri 612 barangije amashuri yisumbuye nibo bitabiriye izi ngando zokururgerero, bakaba baturuka mumirenge itandukanye igize akarere ka Nyagatare.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles