Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Muhanga: abaturage barasabwa kutaba ibimuga by’ibihuha bivuga ko mu Rwanda byacitse

$
0
0

m_Muhanga abaturage barasabwa

Mu nama y’umutekano y’abaturage bo mu mujyi wa Muhanga kuri uyu wa 05/12/2012, inzego zishinzwe umutekano muri aka karere zasabye abaturage kwirinda ibihuha bibaca intege kuko bitangwa n’abagamije kubasenya.

Let. Col Bizimungu Venant uhagarariye ingabo mu karere ka Muhanga mu kiganiro yagiranye n’aba baturage akaba yagarutse ahanini ku bihuha abaturage bagenda babwirwa muri ino minsi ko mu Rwanda umutekano waho ugiye kugira ibibazo mu bihe biri imbere.

Aha abazana ibihuha akenshi bakaba bazatera ubwoba abaturage babakangisha inyeshyamba nka FDLR, Mai Mai ko ngo zateye u Rwanda ibintu byacitse nyamara ngo bamwe mu baturage bahita bafata ayo makuru uko bayahawe batabanje gushyiraho inyurabwenge.

Ibi bikaba bituma hari bamwe bashobora kuba bacika intege zo gukora bakaba kuko baba bemeye neza ibyo babwirwa ko mu Rwanda hagiye kuba intambara simusiga.

Bizimungu akaba yabasabye kwima amatwi aba babaha ibihuha bagakomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

Yagize ati: “ibyo ntibibahungabanye uwubaka nakomeze yubake, uhinga ahinge, maze ubabwira ko intambara igiye kuba mumubwire ko no mu ntambara muzakenera kurya murebe ko badacika intege”.

Aha kandi bakaba bagarutse ku bihuha byavugaga ko mu Rwanda, ubuzima bugiye guhagarara kuko bimwe mu bihugu byafashaga u Rwanda byahagaritse inkunga yabyo. Bamwe mu baturage bakaba baravugaga ko abakozi batazongera guhembwa ko ahubwo bagiye kugira ibirarane gusa maze bakicwa n’inzara.

Uyu muyobozi w’ingabo akaba yasabye abumva ibihuha nk’ibi kujya bafatira ingero aha bibaza mpamvu ki ibyo babwiwe bitabaye kuko kugeza ubu abakozi bagihembwa nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko ibihugu bimwe na bimwe bigagarika inkunga zabyo.

Aha Let Col. Bizimungu akomeza avuga ko abazana ibihuha nk’ibi ari ababa bagenzwa n’inda kuko bakoreshwa maze bakavuga amakuru akura umutima abanyarwanda.

Aba baturage kandi bakaba basabye kubyaza umusaruro impano bahawe yo kuvuga ururimi rumwe kugirango bashyire hamwe barwanye ushaka kongera kubatanya.

Bizimungu akaba yabasabye kujya batanga amakuru y’ibyo babonye batumva biri kuba mu midugudu yabo, haba abajura babateye cyangwa n’abandi bahungabanya umutekano wabo kandi bakajya bayatanga uko ari nta gukabya cyangwa kugira icyo basiga.

Iyi nama ikaba ije nyuma y’aho muri iki cyumweru muri uyu mujyi wa Muhanga hari abajura bateye ingo z’abaturage, amazu abiri yabo agapfurwa.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles